Ikipe ya Al-Nassr ikinamo rurangiranwa Cristiano Ronaldo yatakaje Igikombe kiruta ibindi muri Saudi Arabia, nyuma yo gutsindwa na Al-Ahli kuri penalite 5-3.
Mu mukino warangiye ari ibitego 2-2, Al-Nassr yatsindaga Al-Ahli ikishyura. Ku munota wa 41 Cristiano Ronaldo yatsinze kuri penalite, Franck Kessie agombora ku munota wa 6 w’inyongera y’igice cya mbere, amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi nta n’imwe yifuzaga gukora ikosa binageza mu minota yanyuma. Ku munota wa 83 Marcelo Brozović yatsindiye Al-Nassir igitego cya kabiri, haburaga iminota 7 gusa ngo Cristiano atware igikombe cya 37 mu mateka ye.
Habura umunota umwe gusa kugira ngo umukino urangiye, inzozi zabaye mbi kuri Cristiano n’abakunzi be kuko Roger Ibanez yaje kugombora iminota 90 irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, no mu nyongera ntihagira igihinduka.
Bagiye muri penalite, Cristiano Ronaldo yatsinze iye nk’uko yari yabikoze mu mukino hagati ariko Abdullah Al-Khaibari aza kuyirata. Amahirwe yari asigaye kuri Al_Nassr ni uko Galeno yari kuyirata ariko siko byagenze, maze Al-Ahli itwara Igikombe kiruta Ibindi yaherukaga 2016.
Cristiano Ronado utatwaye igikombe cya 37 muri career ye, yaciye agahigo ko gutsindira AL-Nassr igitego cy’ 100. Iki gitego cyahise gituma aca agahigo ko gutsindira buri kipe yakiniye kugera nibura ku gitego cya 100.
