Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Nyina wa Adrien Rabiot yatangije intambara yeruye ku bayobozi ba Marseille.

Adrien Rabiot aheruka gushyamirana na Jonathan Rowe mu ikipe ya Marseille ku mukino batsinzwemo na Stade Rennais ku wa Gatanu ushize igitego 1-0. Nyina umubyara Veronique Rabiot, akaba ari nawe ushinzwe kumushakira akaryo yatangije intambara y’amagambo, yibutsa Marseille ko basinyishije umunyabyaha Greenwood umuhungu udakwiye kurimirwaho itaka afatirwa ibihano bya hato na hato.

Ku ikubitiro byatangiye batsindwa umukino wa mbere muri Shampiyona, maze uyu musore Rabiot ashyamirana na Jonathan Rowe umwe ashinja undi  kudatanga byose ariko biza no gukomereza mu rwambariro barwana hasi kubura hejuru. Ikipe nyuma yahise itangaza ko aba basore bahagaritswe mu banakurwa muri bagenzi babo.

Perezida Pablo Longoria wa Marseille, mu kiganiro yahaye AFP ku wa Gatatu w’iki cyumweru tugana ku musozo yavuze ko batishimiye ibyabaye. Muri iki kiganiro yavuze ko Adrien Rabiot na Jonathan Rowe ari abakinnyi batumye ikipe igaragara nabi kandi bitakagombye.

Muri iki kiganiro Longoria yateruye agira ati: “Ibyabaye byari bibi cyane, byari biteye ubwoba, ni ibintu ntari narigeze mpura nabyo mbere. Tugomba gufata imyanzuru hashingiwe kubyabaye kubera ko bihabanye n’ibiranga ikipe y’umupira w’amaguru, nk’uko biri no muri miyoborere yanjye.”

Longoria yakomeje agira ati: “Birumvikana, tugomba gufata umwanzu ufasha n’ikipe gukomeza kwitwara neza muri sezo. Mu by’ukuri twe nk’ikipe turi inzirakarengane. Imirwano nk’iyi ntiyumvikana mu Isi y’umupira w’amaguru. Ibyo kugurishwa kwabo ntaho bihuriye n’ibyabaye byari bisanzwe bihari.”

Ibi bisa no kwikuraho icyasha nk’uko Veronique Rabiot abivuga byaranamurakaje, maze afata umwanzuro wo kubwira umunyamategeko we kubaza Pablo Longoria na Medhi Benatia n’umutoza Roberto De Zerbi kubasobanurira ibyo yise guharabikwa nubwo adahakana ko hari ibitari byiza byabaye.

Uyu mugore mu kiganiro yagira na La Province yagize ati: “Ni ubugambanyi. Bari bamaze iminsi basingiza Adrien none bahisemo kumushyira hasi gutya. Ndabivuze nzanabisubiramo ibyo bavuga byose barabeshya. Ubwo basinyishaga Mason Greenwood, umutoza De Zerbi yavuze ko ari ukumuha amahirwe ya kabiri, umuhungu wanjye se we ntayo akeneye?”

Uyu mugore mu burakari bwinshi yabajijwe niba aticuza kuba umuhungu we yarambaye umwenda Olympic Marseille avuga ko atabyicuza kuko ari bo bagomba gufata inshingano. Veronique Rabiot yakomeje agira ati: “Mu muryango wacu tuba tugomba kwirengera ibya buri kimwe cyose.”

Related posts

M23 yishe abarwanyi 95 ba FDLR na CMC Nyatura barimo na Majoro Je t’aime wa MaiMai.

N. FLAVIEN

Wazalendo ntikozwa iby’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya DRC na AFC/M23.

N. FLAVIEN

Umuhanzi Marshall Mushaki yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uritegereza” yari amaze umwaka urenga ategura. [VIDEO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777