Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri abanza (P6) ndetse n’abarangije icyiciro rusange (S3), mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi b’abanyeshuri bakoze ibizamini ndetse n’abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’Igihugu. Abakobwa batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange kurusha basaza babo, mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, watangije igikorwa cyo gutangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu 2024-2025 yashimiye abanyeshuri, asaba ko hakomeza kwimakazwa ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi twese tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bashobore kwiga. Tugomba gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha bari ku ishuri.”

Yakomeje ati: “Icyo tutazakora ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga n’imwe tuzasiga inyuma kugira ngo bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere banateze imbere igihugu.”

Abanyeshuri bakosowe mu bizamini by’amashuri abanza barenga 219.900 aho batsinze ku kigero cya 75%. MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yagaragaje ko mu bizamini bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze neza kurusha abahungu aho 53% ari abakobwa mu gihe 46,8% by’abahungu. Muri rusange abanyeshuri bose batsinze ku kigero cya 75,64%.

Ku bijyanye n’uburyo batsinze amasomo mu mashuri abanza, imibare ni ryo somo ryagoye abanyeshuri kuko abayitsinze bangana na 27%, Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n’Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali uri kuri 77%. Uturere tuza imbere y’utundi ni Kirehe yatsindishije ku kigero cya 97%, Kicukiro iri kuri 92,2% na Ngoma ku kigero cya 90,9%.

Ni mu gihe uturere twa Nyaruguru batsinze ari 64,57%, Ruhango 66% na Nyabihu 69% ari two twagize gutsinda ku kigero gito.

Abo mu mashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 64%

Abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakosorewe ibizamini bya Leta ni 148.677, aho byagaragaye ko batsinze ku kigero cya 64%.

Muri rusange, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe ku bahungu batsinze ku kigero cya 49,8%.
Ibigo ibya Leta byatsinze ku kigero cya 65%, ibifashwa na Leta bitsinda ku kigero cya 63% mu gihe ibyigenga biza ku isonga ku kigero cya 77%.

Isomo batsinzwe cyane ni Ubugenge kuko bigaragara ko baritsinze ku kigero cya 27,5%, imibare bayitsinda ku kigero 45,8%, Ibinyabuzima baritsinda ku kigero cya 44,75%.

Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga ku kigero cya 74%, Iburengerazuba bukaza kuri 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55%.

Uturere tuza ku isonga mu gutsindisha ni Kirehe biri kuri 93,1%, Nyagatare 82,20% na Kamonyi biri kuri 82%.

Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera yagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.

Abo bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye biga bataha.

Abahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashyuri yisumbuye harimo Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

Harimo kandi Ndayishimiye Jean D”Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha (Igihe).

Related posts

Wisdom School yahuje u Rwanda na Kenya hagamijwe kubaka umunyeshuri usobanukiwe kandi utewe ishema na Afurika.

N. FLAVIEN

Ubwato bukekwaho gutwara intwaro za Israel bwangiwe guhagarara ku cyambu cya Namibia.

N. FLAVIEN

DR Congo: Abarenga 30 bamaze kwicwa n’imyuzure i Kinshasa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777