Abagore n’abakobwa bakora umwuga wo gukina filime mu Rwanda bishimira intambwe bamaze gutera n’uruhare sinema yagize mu iterambere ryabo.
Abaganiriye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA bahamya ko uyu mwuga wababereye urubuga rwo kugaragaza ibyo bashoboye no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.
Sinema nyarwanda ikomeje kuzamuka, haba mu bwiza bw’amafilime no mu bwitabire bw’abayikora.
Gusa, kimwe mu byo abantu benshi batari bamenyereye ni ukubona abagore benshi binjira muri uyu mwuga, haba mu kwandika, kuyobora no gukina filime.
Niyosenga Joselyne uzwi nka Jojo na Uwanyirigira Odette bavuga ko umwaga wo gukina filime wabagejeje kiri byinshi myaka bamaze bawukora.
Uwamahoro Antoinette uzwi ku mazina y’intare y’ingore na Siperansiya, avuga ko binjira muri uyu mwuga bitari byoroshye ndetse nta mafaranga menshi babonaga ariko kuri ubu ibintu bikaba byarahindutse.
Mukakamanzi Beatha uzwi ku izina rya Maman Nick we avuga ko kuva yatangira gukina cinema byamufashije kwiyubaka.
Umukinnyi wa filime, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko avuga ko kuba umubare w’abagore wiyongera ari ikintu gikwiye kwishimirwa mu ruganda rwa cinema.
Mu gihe sinema Nyarwanda ikomeza gutera imbere, ijwi ry’abagore naryo riragenda ryumvikana kurushaho.
Bava mu kuba abakinnyi b’inkuru z’abandi, bagahinduka abanditsi, abayobozi n’abareberera aho sinema igana.

