Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, aho benshi mu bari bayisanzwemo bayigarutsemo.

Abagize Guverinoma nshya batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, nyuma yuko ejo ku wa Gatatu Perezida Paul Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka hafi umunani kuri izi nshingano.

Abashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, barimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Patrice Mugenzi wari umaze amezi icyenda kuri uyu mwanya kuko yari yashyizweho mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) 2024.

Hari kandi Dr Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije wasimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wahawe izi nshingano kuva mu kwezi kwa munani (Kanama) 2024 aho yari yabanje kunyura mu zindi Minisiteri, kuko yabaye Minisitiri w’Uburezi ndetse na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Mu bandi binjiye muri Guverinoma nshya batari bayisanzwemo, harimo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo wigeze n’ubundi kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Ushinzwe Ubwikorezi, nyuma akaza kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe mushya.

Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Patrice Mugenzi wari umaze amezi icyenda muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasimbuwe.
Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije asimbuye Dr Uwamariya Valentine.
Dr. Uwamariya Valentine yasimbuwe muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Related posts

Euro 2021: England yasanze Italy ku mukino wanyuma (Amafoto)

N. FLAVIEN

Havutse imbogamizi mu mishyikirano yahuje Abanyamulenge mu Karere ka Bibogobogo

KALISA

Musanze: Imbwa 200 zakingiwe hirindwa ko zishobora kwanduza abantu indwara y’ibisazi by’imbwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777