Umukinnyi ukina ataha izamu muri Liverpool yo mu Bwongereza n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Diogo Jota, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Espagne, ku myaka 28 y’amavuko.
Urupfu rw’uyu mukinnyi rwatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Portugal kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025 nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye mu Ntara ya Zamora aho yari kumwe na murumuna we, André w’imyaka 26, na we wahaburiye ubuzima.
Hari hashize ibyumweru bibiri Jota ashyingiranywe n’umukunzi we Rute Cardoso bafitanye abana batatu, mu bukwe bwabereye i Porto.
Jota yakinaga ku ruhande rw’ibumoso asatira izamu muri Liverpool yagezemo mu 2020, aguzwe miliyoni 41£ muri Wolvermpton Wanderers.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal yatangiye gukina ruhago iwabo muri Porto, mu ikipe ya Paços de Ferreira, akina bwa mbere mu Cyiciro cya Mbere mu 2015 mu gihe yerekeje muri Atlético Madrid nyuma y’umwaka umwe.
Jota wari ufite imyaka 20, ntiyakinnye muri La Liga kuko yahise atizwa muri FC Porto yatsindiye ibitego umunani, uko kwitwara neza kumuhesha kubengukwa na Wolves yamutiye iri mu Cyiciro cya Kabiri, ariko birangira imuguze burundu kuri miliyoni 12£.
Mu myaka itanu yari amaze akinira Liverpool, Jota yatsinze ibitego 47 muri Premier League, anafasha iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona, FA Cup na Carabao Cup ebyiri.

Yanditswe na Lucky Desire / WWW.AMIZERO.RW