Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Trump yitambitse umugambi wa Israel wo kwica Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, nk’uko abakozi batatu bo hejuru mu butegetsi bwa Amerika babibwiye ikinyamakuru CBS News gikorana na BBC dukesha iyi nkuru.

Perezida Trump yabwiye Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ko kwica Khamenei atari igitekerezo cyiza, nk’uko umwe muri abo bakozi abyemeza.

Ibi kandi byanemejwe na Perezida Trump ubwe, abinyujije ku rukuta nkoranyambaga rwe rwa Truth, akandika ko bazi neza aho uyu mutegetsi yihishe kandi ko kumukuraho (kumwica) ari ako kanya, ko gusa bidakenewe muri iki gihe.

Ubutumwa bwa Trump bugira buti: “Tuzi neza aho uwitwa ingirwa muyobozi w’ikirenga yihishe. Ni igitero cyoroshye ndetse cyane ariko afite umutekano aho, ntabwo tugiye kumusohora (byibuze ntabwo ari ubu, ariko ntidushaka misile zirasa ku basivili cyangwa abasirikari ba USA, kwihangana kwacu kwambaye ubusa.”

Icyo kiganiro bivugwa ko cyabaye ubwo Israel yatangiraga ibitero byayo kuri Iran ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize kuko ngo uyu wari umugambi karundura wa Israel aho uyu mutegetsi yagombaga kwicwa mu ba mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Netanyahu ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze amakuru y’ibiro ntaramakuru Reuters ko Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica Ayatollah.

Minisitiri w’Intebe Netanyahu yagize ati: “Hari ibihuha byinshi by’ibiganiro bitigeze bibaho kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo. Ariko nababwira ko nibaza ko dukora ibyo dushaka gukora.”

Yakomeje ati: “Tuzakora ibyo dushaka gukora kandi nibaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizi icyiza kuri Leta Zunze Ubumwe kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo.”

Umwe mu bategetsi muri Israel yabwiye NBC News ko “mu biteganyijwe” Israel “ntiyica abategetsi ba politike, turibanda ku ngufu kirimbuzi n’igisirikare. Sinibaza ko umuntu wese ufata imyanzuro kuri izo gahunda akwiye kubaho byoroshye kandi yidegembya”.

Israel yagabye ibitero bya mbere ku bikorwa remezo by’ingufu kirimbuzi bya Iran ku wa gatanu, yanishe kandi bamwe mu bakuru b’igisirikare n’abahanga muri siyanse y’ingufu kirimbuzi.

Kuva ubwo Ibihugu byombi [Israel na Iran] byakomeje kurusanaho za misile nyinshi, mu ijoro ryo ku cyumweru byari bigeze ku munsi wa gatatu.

Avugana n’abanyamakuru mbere yo kuva mu nama ya G7 muri Canada, Trump yavuze ko USA izakomeza gushyigikira Israel kandi yanga kuvuga niba yasabye icyo gihugu guhagarika kurasa kuri Iran.

Ibindi biganiro ku ngufu kirimbuzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byari biteganyijwe kuba ku cyumweru, ariko umuhuza, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Oman Badr Albusaidi, umunsi umwe mbere yaho yatangaje ko bitakibaye.

Iran yabwiye Qatar na Oman ko ititeguye kuganira ku gahenge mu gihe ikibasiwe n’ibitero bya Israel, nk’uko umwe mu bategetsi baho yabibwiye Reuters ku cyumweru.

Ku wa gatandatu, Perezida Donald Trump yavuze ko Igihugu cye [Leta Zunze Ubumwe za Amerika] ntaho ihuriye n’ibitero bya Israel kuri Iran.

Gusa yashyizeho umwitangirizwa ati: “Niduterwa na Iran mu buryo ubwo ari bwo bwose, imbaraga zose n’ubushobozi bw’ingabo zacu [Amerika] buzabamanukiraho mu buryo butigeze buboneka mbere.”

Related posts

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

N. FLAVIEN

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

N. FLAVIEN

Imodoka yiraye mu baturage benshi biganjemo abagore n’abana

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777