Ku wa Gatatu tariki 23 Mata 2025 nibwo abahagarariye Leta ya DR Congo na AFC/M23 bari bamaze iminsi mu biganiro i Doha mu gihugu cya Qatar bashyize umukono ku masezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo bumaze imyaka isaga 30 bwarabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro. Mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza, hakaba harasohowe inyandiko ihuriweho.
N’ubwo bimeze bityo, ihuriro ry’abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo rikomeje guteza umutekano muke mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku buryo bigaragara ko na nyuma y’amasezerano ya Leta n’ihuriro AFC/M23 yo guhagarika imirwano, ubona ko bo batabikozwa.
N’ubwo Wazalendo yo yemezako itarebwa n’aya masezerano, bizwi neza ko abayigize bamaze igihe kinini bafatanya n’ingabo za Leta, FARDC mu kurwanya AFC/M23 ndetse umuyobozi wa Wazalendo, Lt Gen. Padiri Bulenda David akaba yarashyizweho na Leta ubwayo nk’ikimenyetso ko ari urwego rwemewe na Leta.
Urugero rwo kudakozwa iby’aya masezerano ni ibitero byagabwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, aho Wazalendo yagabye ibitero bikomeye ku ngabo za Leta muri Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ngo bikaba byaratewe no kutumvikana ku buryo ibikorwa byo kurwanya AFC/M23 bikwiye kugenda.
Umuvugizi w’ibikorwa bya FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Marc Elongo, yasobanuye ko Wazalendo yarakajwe n’uko abasirikare ba Leta bavuye mu birindiro byari muri Katongo, bakajya muri Teritwari ya Fizi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 kandi, abarwanyi ba M23 bahanganiye bikomeye n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa APCLS, umwe mu mitwe ihuriye muri Wazalendo, mu gace kitwa Osso Banyungu ho muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yabereye mu mu duce twa Kinyumba, Burubi, Kibanda, Kikomo na Kasopo nyuma y’aho aba barwanyi bayobowe na Général (autoproclamé) Janvier Karairi barashe ku birindiro by’ingabo za AFC/M23.