Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

U Rwanda rwatangaje ifungwa rya Ambasade yarwo mu Bubiligi n’ahimuriwe Serivise.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’iseswa ry’umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, ryemejwe ku wa 17 Werurwe 2025, Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo kandi ntizongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 rivuga ko Serivisi za dipolomasi zatangirwaga muri iyi Ambasade zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda i La Haye mu Buholandi, aho abazikeneye bakoreshwa E-mail: infothehague@minaffet.gov.rw cyangwa nimero ya telefone +31 70 392 65 71.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje kandi ko iseswa ry’umubano wa dipolomasi ritazagira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura, ikomeza ivuga ko urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abakora ingendo z’akazi ruzakomeza nk’uko bisanzwe. Abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya viza bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.

Leta y’u Rwanda iherutse gusesa umubano mu bya dipolomasiya n’Igihugu cy’u Bubiligi aho iki gihugu Kiri mu bikennye ku mugabane w’i Burayi gishinjwa gufata uruhande mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo aho u Bubiligi bugira uruhare rutaziguye mu gushinja u Rwanda gufasha M23 ndetse bukaba bunashishikariza ibindi bihugu gufatira u Rwanda ibihano.

U Rwanda ruvuga ko uko u Bubiligi buri kwitwara bidakwiye na gato kuko ngo nk’Igihugu cyakoronije u Rwanda kikaba kizi amateka yo mu karere ruherereyemo kitakabaye cyitwara gutyo kuko ngo ibyo bukora ari ukwenyegeza umuriro ndetse ngo bukirengagiza amateka ashaririye y’ivangura riri mu karere Kandi u Bubiligi bukaba buri ku isonga mu babibye iyo mbuto mbi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yafunze imiryango.

Related posts

M23 na FARDC bahanganye bikomeye mu bice bya Bweremana.

N. FLAVIEN

Kwita urusengero ‘Cathedrale’ cyangwa ‘Bazilika’ bituruka kuki?

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo anamuha inshingano nshya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777