Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Nyuma yo gutoza ingabo za CAR, RDF yatangiye no gutoza abasirikare ba Mozambique.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga, uvugira igisirikare cy’u Rwanda, RDF yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye inshingano zo gutoza abasirikare ba Mozambique, ndetse mu minsi iri imbere 600 ba mbere bazasoza amasomo.

Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunna wa Jama.

Ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda ni ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kandi zisa n’izamaze kubigeraho, kuko ibice byose bya Cabo Delgado byabohowe.

Byari biteganyijwe ko nyuma y’urugamba, Ingabo z’u Rwanda zagombaga gukurikizaho icyiciro cyo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bazabashe kwicungira umutekano, mu gihe zo zizaba zitashye.

Mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yatangaje ko iyi gahunda yatangiye ndetse mu minsi ya vuba hari abasirikare ba Mozambique bagera kuri 600 bazasoza amasomo yabo.

Ati: “Navuga ko tugeze ku rwego rwo guhugura Ingabo za Mozambique, icyiciro cya mbere kigizwe n’abasirikare bagera kuri 600 ahitwa Nacala mu kigo cy’imyitozo cyaho, kizasoza amasomo. Mu minsi iri imbere tuzajyayo gusoza amasomo y’icyiciro cya mbere cy’abasirikare bahuguwe n’u Rwanda.”

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko kugeza ubu muri Mozambique amahoro yamaze kugaruka.

Ati: “Mozambique imeze neza cyane, tumaze gukora operasiyo za gisirikare zihagije, niba mwibuka umubare w’ingabo zacu wariyongereye, dufata ibice SADC yari irimo, ahantu hitwa Macomia, mbere twari dufite uturere tubiri twonyine twa Palma na Mocimboa da Praia, ariko Umuyobozi w’igihugu kubera icyizere yari adufitiye asaba ko tujya n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko ibice SADC yari irimo byari bikirimo umwanzi, ibyatanze akandi kazi ku ngabo z’u Rwanda.

Ati: “SAMIM (Ingabo zari mu butumwa bwa SADC) ivuye ahitwa Macomia umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora operasiyo nyinshi turahamuvana, dukora n’izindi ku nkengero z’amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye. Ubu twavuga ko hatekanye, uretse utuntu duto tubaho natwo tugerageza gukemura umunsi ku munsi.”

A basirikare ba Mozambique batojwe bakurikiye ingabo za Central African Republic nabob amaze iminsi batozwa n’ingabo z’u Rwanda aho kuri ubu abatojwe na RDF bashyizwe mu mutwe wabo wihariye w’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye, abo twakwita Special Force, ibigaragaza ko amasomo bahabwa n’ingabo z’u Rwanda ari ku rwego ruhambaye.

Related posts

Rubavu: Imvamutima z’abagobotswe na Leta nyuma yo gushegeshwa na Covid-19.

N. FLAVIEN

Captain Traoré uyobora Burkina Faso yasheshe guverinoma.

N. FLAVIEN

Ibintu bishobora kwangiza intangangabo bikaba byanatera ubugumba.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777