Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Burera: Ingo 15 zabuze umuriro w’amashanyarazi ku maherere ziratakamba.

Ingo 15 zo mu midugudu ya Gisovu, Rutango na Samiro yo mu kagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, ziratakamba ngo nazo zihabwe umuriro w’amashanyarazi kuko izindi ngo begeranye zicana bo bakarara mu kizima, ibyo bemeza ko ari amaherere kuba nta muriro bo bafite.

Abaturage bo muri izi ngo zabuze umuriro bagaragaza ko kuba badacana bidindiza uburyo bwo kugendana n’abandi mu iterambere kuko nyuma y’imirimo yo ku manwa nta kindi bakora uretse kujya mu buriri bakaryama.

Aba barimo Mukahirwa na Tuyishime Theoneste batuye mu midugudu itandukanye, bemeza ko bigoye no gukumira ikibazo cy’ubujura kuko igihe hari umuyobe bigoye gufata uwaje kwiba cyangwa se kumwirukankana ukamenya aho yihishe.

Mukahirwa ati: “Abandi bamaze igihe bacana ariko twe twabuze umuriro, banatubwiye ko bazaduha imirasire (solar) nabyo byaranze, ubwo urumva ko kugira ngo izindi ngo zicane, hasigare 15 zidacana, tutabyishimiye akaba ariyo mpamvu tubasaba ko mwatubariza icyabiteye natwe bakaba baza bakabikosora.”

Tuyishime Théoneste we yagize ati: “Ikibazo twagize ni uko baje bagatanga umuriro ariko twe ingo 15 ntibawuduhe, twanakibajije mu nteko y’abaturage batwizeza ko ntawe uzasigara adacanye, ariko vuba aha barawurekuye, iminsi igera kuri itatu irashize bawurekuye kandi twari twaguze ibikoresho byose, dukora Installation ndetse ikitubabaza cyane hari amapoto ane barambitse aha hafi kandi mu by’ukuri abaturage bavuga ko yari ayabo.”

Turibaza tuti: “Ese kuki twe batadushingira umuyoboro ujya aho dutuye? Urabona nk’ubu ndi umunyonzi, murabizi ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tuba twavuye mu muhanda, nagakwiye kugerayo wenda ngashaka ahantu nshyira udukoresho tw’ibanze nkaducuruza ,udukeneye nkatumuha ariko ubu ntibyashoboka ni ukujya kuryama , aha urumva ko iterambere riba riri kure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko kubona abaturanyi bawe bacanye wowe udacanye kandi insinga zikunyuze hejuru, ntawe bitababaza cyakoze yemeza ko bagiye kubishyiramo imbaraga kuko basanzwe babifite muri gahunda.

Meya Soline ati: “Kubyerekeranye n’ibikorwa by’amashanyarazi n’amazi biracyakomeje, aho urutsinga ruciye hejuru y’urugo rw’umuturage we adacana koko biba bibabaje, gahunda irakomeje muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, hari abafatanyabikorwa bagiye baduha akaba ariyo mpamvu nababwira ngo ntibagire ikibazo umuriro hose uzahagera kuko nibyo tugenda turebaho umunsi ku munsi”.

Uyu muyobozi agaragaza ko bagiye gukorana birushijeho n’inzego zegera abaturage kugira ngo umuturage ntakomeze kubona insinga zimuca hejuru gusa. Yagaragaje ko mu karere ka Burera ibikorwa byo gutanga umuriro mu baturage ubu bigeze kuri 70% kandi ko bagikomeje kongera imbaraga kugira ngo ugere kuri bose.

Izi ngo zivuga ko abaturanyi babo bacana ariko bo bakaba nta muriro bafite.

Related posts

Rubavu: RDF yarashe umusirikare wa FARDC arapfa abandi babiri bafatwa mpiri.

N. FLAVIEN

Tanzania: Perezida Suluhu yagize icyo atangaza ku gitero cyagabwe ku biro bya Polisi

N. FLAVIEN

Umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi: COVID-19 ntiyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwita ku mpunzi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777