Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwateye utwatsi ibyatangajwe n’umuntu ukoresha amazina y’amahimbano (@Imanirakomeye kuri X), usaba Perezida Paul Kagame kurenganura abantu barenga 150 bivugwa ko barenganyijwe mu rubanza rw’uburiganya bushingiye ku ikoranabuhanga ryabaye muri I&M Bank Rwanda.
RIB yamenyesheje ko muri Mutarama 2023 yakiriye ikirego cya I&M Bank Rwanda ku bujura bakorewe hifashishijwe amakarita ya Mastercard, aho byagaragaye ko hari abantu bakoresheje indangamuntu za bagenzi babo bashaka amakarita menshi kugira ngo bavunje amafaranga anyuranye mu buryo butemewe.
Iperereza ryagaragaje ko ubujura bwateje igihombo cya miliyoni zirenga 10 z’amadolari ($10,256,000). Kuva icyo gihe, abantu 148 barakurikiranwe, hagaruzwa amafaranga n’indi mitungo bifite agaciro ka miliyari 2.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yavuze ko abakekwaho uruhare muri iki kibazo bakiri gukurikiranwa, kandi irakeka ko uwatangaje ibi birego ashobora kuba ari umwe mu bantu batorotse ubutabera. Icyakora, urubanza rukomeje gukurikiranwa mu nkiko.