Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Abanyarwanda bagiye guhabwa umuti urinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.

Inzego z’Ubuvuzi mu Rwanda zimaze igihe zigaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda bwiyongera mu rubyiruko n’abakora uburaya, bityo kuva mu Ukuboza 2024 hakazatangizwa gahunda yo gutera abantu umuti wa ‘cabotegravir long acting’ urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA.

CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022.

Imibare igaragaza ko abantu bashya banduye Virusi Itera SIDA barenga miliyoni 1.3, muri bo 63% bakaba abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Mu Rwanda abantu icyenda buri munsi bandura agakoko gatera SIDA.

Uru rushinge ruterwa umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga ibinini bya buri munsi birinda ubwandu. Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

Ku ikubitiro umuntu azaterwa doze ebyiri mu mezi abiri akurikiranye, akomeze kwiteza urushinge nyuma ya buri mezi abiri.

Amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yamenye ni uko iyi gahunda izatangirira mu bigo nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali, urushinge rukazaterwa by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n’abangavu n’abandi.

Umuti wa CAB-LA watewe abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa n’inzego z’ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y’Epfo yemeje ikoreshwa ryawo ariko ukaba utaratangira gutangwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisobanura ko gukoresha ubu buryo bwo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA bizagababanya ikibazo cy’akato gahabwa abafataga ibinini bya buri munsi.

Mu bihe bishize hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, zirimo gutanga udukingirizo ku buntu binyuze mu tuzu twashyizwe mu mijyi itandukanye ariko bitatanze umusaruro wifuzwaga.

Ahatari utuzu, udukingirizo dutangwa n’abajyanama b’ubuzima ariko nabwo usanga urubyiruko rudusaba rutarenga 2%.

Nirere Laurence usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu mu Karere ka Rubavu aherutse gutangaza ko urubyiruko rwinshi rutinya kujya gufatirayo udukingirizo, rutinya ko bamenya ko rugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati: “Bo babona ko turi bubifate nabi tukamenya ko bagiye gusambana bakitinya rero ariko mu buryo bwo kubaganiriza tubabwira ko kwirinda ari ingenzi cyane cyane iyo wakoresheje agakingirizo kuko uba wirinze indwara nyinshi.”

Imibare igaragaza ko mu rubyiruko ari ho haboneka umubare munini w’ubwandu bashya bwa Virusi itera Sida aho bungana na 35%, abakobwa bakiharira umubare munini. Mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA

Related posts

Chorale Tuyikorere yo kuri ADEPR Mahoko yashyize hanze indirimbo yise ‘Amashimwe’ [VIDEO]

N. FLAVIEN

Umuramyi Simon Kabera umenyerewe muri ADEPR yagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF[Video].

N. FLAVIEN

Ethiopia: Ingabo za Tigray zishe abasivile 120 mu Ntara ya Amhara.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777