Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike

Perezida Putin yagize icyo avuga kuri Trump watsinze amatora yo muri USA.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yashimiye Donald Trump ku ntsinzi ye mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye kuwa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, amwita “umugabo w’ubutwari”.

Avugira mu gikorwa cyaberaga mu mujyi wa Sochi, Putin yavuze ko Trump “yaburabujwe impande zose” kuri manda ye ya mbere muri White House.

Yavuze kandi ko ibyo Trump yavuze ko ashobora gufasha kurangiza intambara muri Ukraine ko byo “nibura bikwiye kwumvwa”.

Mu kwiyamamaza kwe, Donald Trump yasubiyemo ko ashobora kurangiza iyo ntambara “mu munsi umwe” ariko ntabwo yasobanuye uko ibyo yabigenza.

Mu ijambo rya Vladimir Putin, ryamaze amasaha menshi kandi akavuga ku bintu bitandukanye, yanavuze ku kugerageza kwica Trump kwabaye muri Nyakanga, avuga ko “kwatumye akomera”.

Nyuma yo kuraswa, Trump yazamuye igipfunsi mu kirere anavuga ku murwa amagambo “rwana, rwana, rwana”, mbere y’uko avanwa aho igitaraganya n’urwego rwa ‘Secret Service’ rumurinda.

Perezida Putin ati: “Ku bwanjye, yitwaye mu buryo nyabwo, burimo ubutwari, nk’umugabo”.

Abajijwe niba yiteguye kugirana ibiganiro na Trump, Putin yasubije ati: “Turiteguye, turiteguye”.

Ku wa kane, Trump na we yari yavuze ko yiteguye kuganira na Putin, abwira ikinyamakuru NBC News ati: “Ntekereza ko tuzaganira”.

Ibiro bya Perezida Putin, Kremlin, byashinjwe kwivanga mu matora ya 2016 bishyigikira Trump wari uhatanye na Hilary Clinton, ibirego Moscow yahakanye.

Itsinda rya leta ya Amerika ryashinzwe gukora iperereza kuri ibi birego byarezwe Uburusiya nyuma y’imyaka itatu ryasohoye raporo rivuga ko nta bimenyetso ryabonye bihamya ibi birego.

Ku rundi ruhande, ku wa kane abategetsi b’Uburayi bateraniye mu nama i Budapest muri Hongrie/Hungary baganiriye no ku kugaruka kwa Trump muri White House.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko yagiranye ikiganiro “cy’ingenzi” na Trump nyuma yo gutorwa kwe.

Ati: “Ariko tugomba gukora ibishoboka kugira ngo ibyavuye mu kiganiro cyacu hagati ya Ukraine na Amerika, Uburayi bwose na Amerika, bigire umusaruro kandi mwiza.”

Abanya Ukraine benshi n’u Burayi bafite ubwoba ko Trump nagera ku butegetsi mu kwa mbere ashobora kugabanya, niba adahagaritse, inkunga ya gisirikare Amerika iha Kiev.

Muri iyo nama iri i Budapest, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Keir Starmer yizeje Zelensky ko inkunga y’Ubwongereza mu ntambara barimo n’u Burusiya ikomeza kuba “ntayegayezwa”. (BBC)

Related posts

M23 yisubije ibice byose yari yambuwe na FARDC kuri axe ya Masisi.

N. FLAVIEN

“Bagabo beza mutugurire cyangwa mutwubakire rondereza aho gutema amashyamba, muturinde ruhurura mutugurira ibigega”: Minisitiri Mujawamariya.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwatangaje ifungwa rya Ambasade yarwo mu Bubiligi n’ahimuriwe Serivise.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777