Amizero
Ahabanza Politike

Ibihugu bya EU byari byanze ko RDF ihabwa miliyoni 20 z’amadolari byisubiyeho

Kera kabaye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye guha Ingabo z’u Rwanda miliyoni 20 z’amadorali, nyuma y’igihe ibihugu biwugize bitajya imbizi kuri aya mafaranga.

Ku wa 2 Ukwakira ni bwo ibihugu bigize EU byemeranyije ko RDF igomba guhabwa ariya mafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ingabo zayo zirimo mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique.

Ni nyuma y’amezi menshi bitemeranwa ku byo kuyaha ingabo z’u Rwanda bijyanye no kuba hari ibihugu byatekerezaga ko u Rwanda rushobora kuyakoresha mu bikorwa bya gisirikare ingabo zarwo zishinjwa kubamo mu burasirazuba bwa RDC.

Mu bihugu byari byitambitse gahunda yo guha u Rwanda ariya mafaranga harimo u Bubiligi busanzwe bumaze igihe budacana uwaka n’u Rwanda nyuma yo kwanga Vincent Karenga rwari rwaratanze nka Ambasaderi warwo i Brussels.

Birimo kandi Suède, u Buholandi ndetse n’u Budage.Africa Intelligence ivuga ko kera kabaye u Bubiligi bwemeye ko u Rwanda ruhabwa ariya mafaranga, gusa bushyiraho amabwiriza y’uko RDF igomba kuyakoresha mu bikorwa ingabo zayo zirimo muri Mozambique.

U Bubiligi kandi ngo n’ubwo bwemeye ko RDF ihabwa ariya mafaranga ngo bunafite uburenganzira bwo kwisubira, hagendewe ku mahitamo ya Minisitiri wabwo mushya w’Ububanyi n’Amahanga kugeza ubu utaramenyekana.

Miliyoni 20 z’amadorali EU yemeye guha u Rwanda yiyongera ku yandi nka yo yaruhaye mu mwaka ushize wa 2023.

Icyakora RDF ishobora kugeza ku wa 17 Ugushyingo itarahabwa aya mafaranga, kuko kuyatanga bigomba kubanza kwemezwa na Komisiyo y’intumwa zihoraho za EU ndetse n’inama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uriya muryango.

Related posts

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

N. FLAVIEN

Musanze: Umusanzu w’abajyanama b’ubuzima mu buvuzi wagabanyirije abaganga akazi.

N. FLAVIEN

Jenerali Chico wari warahigiye kurandura M23 akayigeza i Kigali akaba yahagaritswe atabigezeho ni muntu ki?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777