Mu bisa nk’inzozi zimeze nk’iza wa mutimdi urota arya, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gikomeje kwigamba imyiteguro ikomeye kirimo yo gutera u Rwanda kuko ngo ubusanzwe M23 itabaho ahubwo ari u Rwanda, bakaba bemeza ko bagiye kurasa uyu mutwe bya nyabyo maze ngo urugamba rugakomereza aho rwaturutse kandi ko ubushobozi bwose buhari ari nayo mpamvu intsinzi bayita iyabo.
Ubwo yari mu kiganiro n’umwe mu basirikare ba FARDC, umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu, Gén Maj Sylvain Ekenge yabajijwe ku itangazo rya M23 rivuga ko indege ya FARDC yavogereye ikirere cyabo ikagera n’i Bunagana, Gén Maj Sylvain Ekenge yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko uwo mutwe nta kirere ugira ko ahubwo ari icy’igihugu cyabo, ahishura ko FARDC yiteguye neza cyane kwirukana umutwe wa M23 mu bice byose ugenzura maze ngo urugamba rugakomereza aho rwaturutse.
Ati: “Mbere na mbere AFC/M23 ntabwo bagenzura cyangwa ngo babe bafite ububasha kuri iki kirere. Icyo ni kimwe. Ni umujura uvugiriza induru umujura. Reka nabikubwire, twe ntabwo twigeze turenga ku gahenge ahubwo ni RDF iza gutera ibirindiro byacu kandi ni ibirindiro biherereye muri Grand Nord, nk’ibirindiro bya Kikovu, muri Masisi yose kandi byose bigakorwa harengwa ku ihagarikwa ry’imirwano hanyuma bakagereka uko kurenga ku gahenge kuri FARDC. Reka noneho mbisobanure neza, kajugujugu yaba yaravogereye icyo kirere bavuga ko ari iya FARDC ntabwo ari byo. Nkurikije amakuru nakiriye iriya ni kajugujugu y’igisikare cya Uganda yashakaga kunyura hariya kugira ngo itahe, yari itashye muri Uganda. None ni gute wabigereka kuri FARDC kandi ari abanyarwanda barenga buri gihe ku gahenge nk’uko kemejwe mu nama ya Luanda”.
Gén Ekenge akomeza agira ati: “Twebwe turi abasirikare n’ingabo z’Igihugu, twebwe ba Ofisiye b’igisirikare cy’Igihugu, twebwe ba sous officier, n’abasirikare bato, u Rwanda n’igisirikare cyarwo bazi abo baribo, ntibazahinduka ngo babe abanyekongo. Uyu munsi tubayeho mu gihe gikomeye kuko ari igihe cyaranzwe n’ubushotoranyi twashyizweho n’u Rwanda. Sinshidikanya na gato ku bushake bwacu no kwiyemeza kurangiza iki kibazo kuko dufite ubushobozi, uburyo (ntitunabuvuge kuko burahari). Ni cyo gihe rero kuri twe kurema umwuka wo gukunda Igihugu no kukirengera”.
Yahamije ko DR Congo ari wo murage barazwe n’abakurambere, ari yo mpamvu yabo yo kubaho, abaturage ba DR Congo bakaba babatezeho amakiriro nk’abashinzwe kurinda Igihugu kuko ngo banyotewe kubona babohoza ibice byose byigaruriwe n’uyu mutwe wa M23 bo bita ko ari abanyamahanga bavuye mu Rwanda, nyamara M23 yo ikaba ivuga ko ari Umutwe w’abanyekongo biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda n’ubwo hajemo n’abandi banyekongo bose, ngo bakaba baharanira uburenganzira ababyeyi babo bavukijwe.
Ekenge ati: “Nibyo koko twatakaje ahantu, twatakaje urugamba ariko intsinzi ni iyacu. Intsinzi ya nyuma ni twe kandi sinshidikanya ku kwiyemeza kw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishyigikiwe n’abaturage bose b’Igihugu cyacu kugira ngo iyi mbogamizi ikurweho. Ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu (kubaho cyangwa gupfa) ku bw’ibyo rero tugomba gukora ibishoboka byose kugirango ahantu higaruriwe hose hagarurwe kandi tujyane intambara aho yaturutse. RDC izakomeza kubaho n’ubuso bwayo bwose (2,345,409 Km2) cyangwa isibangane ku ikarita ya Afurika duhinduke abacakara b’abanyarwanda.”
N’ubwo avuga ibi ariko, Gén Ekenge yemeza ko azi neza abanyekongo kandi ko aya mahitamo ya kabiri atazigera abaho na rimwe, ashimangira ko ibikenewe byose bakeneye nk’igisirikare byamaze kwegeranywa mu rwego rwo kwitegura icyaba cyose, asaba ingabo kuzarwana zishikamye kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso, yongera gushimangira ko bazajyana intambara aho yaturutse, kandi bakongera kugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Igihugu gikomeye ndetse ngo kinubashywe ku ruhando rw’Isi yose ku buryo uwo ari we wese abanza gutekereza kabiri mbere yo kugira icyo yashaka gukora ku gihugu cyabo.
Itangazo riherutse gushyirwa hanze n’igisirikare cya FARDC, hari ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, cyavuze ko ibyabaye ari ukurenga ku gahenge ndetse n’ubushotoranyi. Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, uvugira FARDC muri Kivu ya Ruguru, muri iryo tangazo, yagize ati: “Nta ndege ya FARDC cyangwa abafatanyabikorwa bayo yigeze igera mu kirere cya Kivu y’Amajyaruguru”.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye yigamba kenshi ko izatera u Rwanda kuko ngo ari rwo rurwana ku butaka bw’Igihugu cyabo rwikingije M23, ibintu u Rwanda rutahwemye gutera utwatsi rukemeza ko ibibazo by’abanuekongo bibareba ubwabo. Iyi Leta kandi yahisemo gufasha umutwe w’abanyarwanda ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi (FDLR), babaha intwaro n’ibindi byangombwa byose banawegereza ku mupaka w’u Rwanda aho bihuje n’abasirikare baturutse i Burundi bose ngo intero ni ‘Kigali’.





