Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Amajyaruguru: Abikorera basabwe kunoza ibyo bakora bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu ntara y’Amajyaruguru, rwasabye abikorera bo muri iyi ntara ndetse no mu Rwanda muri rusange kurushaho kunoza ibyo bakora haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi, ibi bigakorwa hagamijwe guhangana na bagenzi babo ku rwego mpuzamahanga kuko akenshi usanga ibikorwa n’abanyamahanga bikundwa cyane kurusha ibikorwa n’abanyarwanda.

Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga imurikagurisha ryari rimaze iminsi 11 ribera mu mujyi wa Musanze, aho Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, madame Mukanyarwaya Donatha yashimye inzego zose zagize uruhare kugirango iri murikagurisha rigende neza. Akaba yashimye inzego z’umutekano ku isonga ndetse n’inzego z’ibanze muri rusange.

Yagize ati: “Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kuvuganira abikorera akadushakira imibanire no mu bihugu by’amahanga mu buryo dukorera n’ahandi nta kibazo. Gusa turasabwa gukora neza kandi cyane ku buryo dushobora guhangana n’abo banyamahanga mu gihe twahuriye nabo ku isoko rimwe”.

Ibi kandi byashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Mugabowagahunde Maurice, wavuze ko imurikagurisha ari umwanya mwiza werekana ko buri gihe iyo dushyize hamwe byose bishoboka maze tukagera ku musaruro mwiza. Yavuze ko “twifuza ko umwaka utaha twagira Expo irenze iyi”.

Bamwe mu bikorera bitabiriye iri murikagurisha bavuze ko hari byinshi baryungukiyemo, bavuga ko hari ibyo bagiye kunoza ku buryo ubutaha bazaza ari bashya kuko ngo babonye aho bitagenda neza. Banaboneyeho ariko gusaba abategura ibikorwa nk’ibi ko bajya bita ku bibazo by’abamurika kuko ngo iyo bititaweho bibahombya cyane kandi biramutse bikosowe ku gihe nta kibazo byateza.

Urugero batanga ni ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije cyagaragaye kuva ku munsi wa mbere, aho bemeza ko iki kibazo bakimenyesheje abateguye, babemerera ko kigiye gukemuka, gusa ngo n’ubwo babonye REG izana izindi nsinga, barinze basoza ikibazo cy’umuriro mucye kikigaragara mu bibanza (stands) zitandukanye ku buryo ngo hari abo byahombeje cyane.

Imurikagurisha ryaberaga muri Stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, ryitabiriwe n’abikorera 126 barimo 113 baturutse imbere mu gihugu, mu gihe 13 ari abaturutse hanze y’Igihugu. Impuzandengo y’abasuraga buri munsi igaragaza ko abagera ku 5500 ari bo bagiye basura ibikorwa bitandukanye. Iri murikagurisha ryatangiye tariki 16 Kanama 2024, rikaba ryasoje kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kakiriye iri murikagurisha.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bashimiye byimazeyo abitabiriye iri murikagurisha.
Umuyobozi wa PSF mu ntara y’Amajyaruguru yasabye abikorera kurushaho kunoza ibyo bakora.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimangiye ko imurikagurisha ari ikimenyetso cy’uko kwishyira hamwe bitanga umusaruro.
Bamwe mu bayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru nabo bitabiriye ibikorwa byo gusoza iri murikagurisha.
Inzego z’umutekano zashimiwe kuba zarakoze ibishoboka ngo umutekano ube ntamakemwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari kumwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda basuye ibikorwa bitandukanye.

Related posts

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Yaciye agahigo ko kuba ariwe muntu ushaje kuruta abandi ku isi

N. FLAVIEN

Havumbuwe umugabane mushya wiswe Zealandia uje wiyongera ku yari isanzwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777