Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habaye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za DR Congo n’abarwanyi ba M23.
Amakuru yemeza ko iyi mirwano yabereye mu bice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangiye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, ihuje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta n’abarwanyi ba M23.
Imirwano y’uyu munsi yari ikomeye cyane kuko kugeza mu ma saa saba z’amanywa (13h00) imbunda ziremereye n’into zari zicyumvikana mu duce duherereye muri Lokarite(Localité) ya Kahira nk’ahitwa Tambi, Kasura na Bigogwe.
Bivugwa ko Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari ryo ryagabye ibitero ku barwanyi ba M23 ariko nk’uko bikunze kugenda bikaba byarangiye ingabo za DR Congo, FARDC n’abazifasha bayabangiye ingata.
Magingo aya, ibice byose byabereyemo imirwano biracyari mu maboko y’abarwanyi ba M23 bayobowe na General Sultan Emmanuel Makenga, hakaba hari n’ibikoresho bya gisirikare byinshi M23 yambuye FARDC hakaba hari na benshi bahaguye.
Umuvugizi w’igisirikare cya Leta muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko yavuze ko M23 ikomeje kurenga ku gahenge (Trève humanitaire) k’iminsi 15 kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba ari yo yagabye ibitero, mu gihe M23 nayo ivuga ko ingabo za DR Congo n’abazifasha ari bo bashotoye M23 bayigabaho ibitero mu masaha y’urukerera.