Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Kwamamaza Politike Umutekano

Perezida Joe Biden yashimangiye amagambo ye yibasira Trump bahanganye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yashyigikiye imvugo ye igaragaza kwibasira Donald Trump ndetse avuga impamvu byari ingenzi, mu kiganiro cye cya mbere mu itangazamakuru kuva haba igerageza ryo kwica uwo mucyeba we muri politike.

Biden yavuze ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bifite inshingano yo gutanga ubutumwa busobanutse ku bijyanye n’inkeke itewe no kuba Trump yatsindira manda ya kabiri, yongeraho ko amagambo ye atari yo acyeneye koroshywa.

Ariko Biden yabwiye umunyamakuru Lester Holt wa televiziyo NBC ko byabaye ikosa kuba yaravuze ngo: “igihe kirageze cyo gupimanya kuri Trump”, mu ijambo yavugiye mu gikorwa cyihariye cy’abaterankunga b’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, mu minsi yabanjirije igerageza ryo kwicira Trump muri mitingi (mu nama) yo ku wa gatandatu muri Leta ya Pennsylvania.

Biden yavuze ko yashakaga kuvuga ko abo mu ishyaka rye ry’abademokarate bacyeneye kwibanda kurushaho kuri Trump, gahunda ze n’ibyo atangaza bitari ukuri yavugiye mu kiganiro mpaka bagiranye mu mpera y’ukwezi gushize.

Mu kiganiro cyose kuri televiziyo NBC, Biden yasobanuye neza ko atazareka kwiyamamaza – nubwo hari abo mu ishyaka rye bwite babimusabye nyuma yo kwitwara nabi muri icyo kiganiro mpaka.

Yagize ati: “Ndashaje”, ari na ko avuga ko arusha Trump imyaka itatu gusa. Yavuze ko ubushobozi bwe bwo mu mutwe bumeze neza ndetse arondora ibikorwa yagezeho nka perezida – ariko yemeye ko arimo gukora mu rwego rwo kugira ngo yongere kwemeza Abanyamerika ko ashoboye akazi.

Ati: “Ndabyumva impamvu abantu bavuga ngo, ‘Mana [we], afite imyaka 81. Mbega. Azaba ameze gute igihe azaba afite imyaka 83, [cyangwa] imyaka 84?’ Ni ikibazo gifite ishingiro cyo kubaza.”

Perezida Biden yakomeje gusaba Abanyamerika “kugabanya ubushyuhe”, kuva ku wa gatandatu ubwo Trump yaraswaga, isasu rigakora ku gutwi kwe.

Umwe mu bari bari mu mbaga yarishwe, naho abandi babiri barakomereka bikomeye muri icyo gitero.

Abarepubulikani bagera hafi ku 10 babyegetse kuri Biden no ku bandi bademokarate, bavuga ko bashishikarije iryo gerageza ryo kwica Trump. By’umwihariko, benshi batanze urugero rw’imvugo ya Biden yo “gupimanya”.

JD Vance, watangajwe ku wa mbere ko aziyamamazanya na Trump akamubera visi perezida igihe yaba atsinze amatora, nyuma y’iryo raswa yavuze ko imvugo y’abademokarate ijyanye n’umukandida w’abarepubulikani “yagejeje mu buryo butaziguye ku igerageza ryo kwica Perezida Trump”.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko Biden yari yavugiye muri cya kiganiro n’abaterankunga ati: “Mfite akazi kamwe, kandi ako ni ugutsinda Donald Trump.

“Nizeye neza ko ari jye muntu mwiza cyane ushobora gukora ibyo. Rero, twarangije ibyo kuvuga ku kiganiro mpaka. Igihe kirageze cyo gupimanya kuri Trump.”

Ku cyumweru, mu ijambo yavugiye mu biro bye, Perezida Biden yamaganye icyo gitero, anasaba Abanyamerika “gutera intambwe isubira inyuma”, aburira ko “imvugo ya politike muri iki gihugu yarashyushye cyane”.

Abajijwe mu kiganiro kuri NBC niba na we yarateye intambwe isubira inyuma kugira ngo asuzume amagambo yakoresheje mu gihe cyashize arebe niba harimo ikintu na kimwe “cyashoboraga gushishikariza abantu badashyira mu gaciro”, Biden yavuze ko imvugo rutwitsi itavuye kuri we.

Biden yagize ati: “Sinakoresheje iyo mvugo. Ubu, uwo duhatanye arimo gukoresha iyo mvugo.

“Ni gute wavuga ku nkeke [ibyago] kuri demokarasi, [inkeke] iriho bya nyabyo, mu gihe perezida avuga ibintu nk’ibyo avuga? Nta kintu na kimwe ubivugaho, [ngo] kubera ko bishobora gushishikariza umuntu [ikintu]?

“Ntabwo ari jye muntu wavuze ko nshaka kuba umunyagitugu guhera ku munsi wa mbere, ntabwo ari jye muntu wanze kwemera ibyavuye mu matora.”

Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwatangaje umwirondoro w’uwarashe Trump, ruvuga ko ari Thomas Matthew Crooks, wari ufite imyaka 20, wari umukozi wo mu gikoni, wo mu mujyi wa Bethel Park, muri Leta ya Pennsylvania, wiyandikishije ko yari umurepubulikani.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko mudahusha (Sniper) wo mu mutwe urinda abategetsi bo hejuru n’abahoze ari abategetsi bo hejuru, yarashe Crooks aramwica ubwo yari amaze kurasa kuri bwana Donald Trump.

Related posts

Penaliti ya Sadio Mané ku munota wa nyuma yatumye Sénégal ibabaza abanyarwanda.

N. FLAVIEN

Netanyahu yakuriye inzira ku murima abatekereza ibyo guhagarika ibitero kuri Hamas.

N. FLAVIEN

Argentine y’igihangage Lionel Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777