Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka

Nyabihu: Abanyeshuri n’abakozi ba CBK Kabaya TSS basabwe kwamagana abagoreka amateka.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’abanyeshuri hamwe n’abakozi ba Collège Baptiste de Kabaya TSS, kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, abitabiriye basabwe kwiga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayamenya, bakaba nyambere mu kwamagana no kunyomoza abagoreka aya mateka kubera inyungu zabo runaka.

Umukozi w’Umurenge wa Jomba iri shuri ribarizwamo ushinzwe kwita ku burezi n’ubugenzuzi bw’amashuri, Bigirabagabo Martin wari uhagarariye ubuyobozi muri iki gikorwa, yasabye urubyiruko muri rusange kwirinda ndetse no kudatega amatwi abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho no kubasaba kugaragaza amateka uko ari nta kuyaca ku ruhande.

Yagize ati: “Hanze aha hari benshi bakomeje kwirengagiza ukuri bazi neza bakagoreka amateka ku nyungu runaka ugasanga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abo mubamagane ndetse kuko mwe mushobora kujya kuri izi mbugankoranyambaga, mubanyomoze mugaragaze ukuri kuko ubwo ari bwo buryo bwiza bwo kwitandukanya n’ikibi gishobora kudusubiza ahabi”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu, bwana Nishimwe Samuel, yaganirije uru rubyiruko ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, abashishikariza kumenya byimbitse aya mateka, bakirinda abababeshya bagamije inyungu zabo cyangwa inyungu z’ababakoresha, aboneraho no gushimira ubuyobozi bw’ikigo bwatekereje gufasha abana bagasura urwibutso bagasobanurirwa amateka.

Ati: “Amarembo arakinguye ku bifuza bose gusobanurirwa amateka no gusura urwibutso mu rwego rwo kurushaho gufasha abana bacu bari kubyiruka. Hanze aha huzuye abigize impuguke n’abacukumbura birirwa babeshya kandi bakabikora bigiza nkana kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bahari ndetse bamwe banayigiramo uruhare, ni ngombwa rero ko urubyiruko rukomeza gusobanurirwa amateka bagakura bazi neza ko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa ari nayo mpamvu babona inzibutso kuko ziruhukiyemo inzirakarengane z’abatutsi bishwe bazira uko baremwe”.

Ubuyobozi bwa CBK Kabaya TSS bwavuze ko kubera umuhate wo gufasha abanyeshuri babo gucengerwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bufatanye na AERG Igihozo, babashije gusura urwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye ku Mukamira bagasobanurirwa amateka ariko ko mu mwaka utaha abanyeshuri bose b’Ikigo cyabo bazahagera bagasobanurirwa amateka bityo nkuko babisanganywe bagakomeza kubaka urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ishuri rya College Baptiste de Kabaya (CBK Kabaya TSS), ni Ishuri ry’Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda, riherereye mu murenge wa Jomba, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba. Ni ishuri ryatangiye gukora by’agateganyo mu mwaka wa 1998 ubwo ibihe bitari byifashe neza muri ako gace, ryemerwa na Leta mu muri 2000. Mu gusoza igikorwa cyo kwibuka, baremeye umuturage wacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi witwa Utamuriza Françine bamugenera ibikomeza kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kudaheranwa.

Abanyeshuri ba CBK Kabaya TSS basabwe kwamagana abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Baremeye umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Related posts

Abatoye mu byiciro byihariye barasaba abatowe kubahagararira ku rwego rw’Akarere kwihutisha gahunda zadindiye no gukomeza ubuvugizi.

N. FLAVIEN

Papa Francis yirengagije umutekano mucye na Covid-19 akora uruzinduko rw’amateka muri Iraq.

N. FLAVIEN

Amerika ihamya ko Uburusiya bwiteguye kugaba igitero kuri Ukraine ku rugero rwa 70%.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777