Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Muyaya yigambye ko DR Congo ishaka gusa igisubizo cya gisirikare kuri M23.

Patrick Muyaya uvugira Leta ya DR Congo yatangaje ko batangiye “urugendo rwo gukemura burundu” ibibazo “bikabije” by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’Igihugu bimaze imyaka hagati ya 25 na 30, kandi ko bifuza igisubizo cya gisirikare.

Mu kiganiro ‘Dialogue entre Congolais’ cya Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, Patrick Muyaya yavuze ko Leta “ntiyibagiwe” abaturage ba Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara hagati ya M23 n’ingabo za Leta, ahubwo “dukurikirana ibintu umunsi ku munsi”.

Muri iki kiganiro, Patrick Muyaya yumvikanye asobanura ko inzira za dipolomasi zitatanze umusaruro ku makimbirane amaze imyaka myinshi agaruka mu burasirazuba DR Congo.

Imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize n’ejo ku wa mbere mu majyepfo ya Teritwari ya Masisi ahegereye Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yatumye abaturage benshi bahunga bamwe berekeza muri Teritwari ya Walikale mu burengerazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru, abandi muri Teritwari ya Kalehe yo muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko Sosiyete sivile yaho ibitangaza.

Aba bavuga kandi ko ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024 ibisasu byaguye muri Centre ya Minova muri Kivu y’Amajyepfo bigahitana abantu babiri barimo umugore. Uruhande rwa Leta rushinja M23 ko ari yo yateye ibi bisasu, ariko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Masisi ari nako yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, nta cyo iravuga kuri ibyo bivugwa.

Patrick Muyaya yavuze ko “Ibihugu byose ku Isi byifuza ko tujya mu nzira y’amahoro n’ibiganiro nk’ibya Luanda”, gusa anenga ko nta cyo bikora ku kuba “u Rwanda ari rwo rufasha M23”, yongeraho ati “ariko habaho igihe cya dipolomasi”.

Ni kenshi Leta y’u Rwanda yagiye ihakana bene ibi birego byo gufasha M23, ikavuga ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo kireba Abanyecongo ubwabo kuko kiri hagati yabo ubwabo aho gushakirwa k’u Rwanda.

Patrick Muyaya uvugira Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo/Photo Internet.

Muri iki kiganiro, Patrick Muyaya abajijwe niba umuhate wo guhuza Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame nta cyo wageraho, yasubije ati: “Kwakemura iki mu gihe ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo? Nta na kimwe”.

Yavuze ko kuva mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi, DR Congo yatangiye kugira ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba, arondora imitwe yabanjirije M23, avuga ko yose ifite imiterere imwe.

Ati: “Twatangiye urugendo rwo gukemura ibi bibazo burundu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, birakabije. Kandi ibisubizo ntabwo ari ibisubizo biza ako kanya, ni ibisubizo bisaba igihe kandi nabivugaga mu kanya ko dipolomasi ari icyo iri cyo, kuko twe aho turi ubu ni aho dufite ikibazo cyihutirwa.

“Hari ibikorwa birimo kuba byo gutegura ‘opérations’ za gisirikare hagati yacu n’ingabo za SADC, sinatanga amakuru arambuye kuri ibi, bisobanuye ko mu bisubizo byose biteganywa hano igisubizo cya gisirikare dushyize imbere ari na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu”.

Patrick Muyaya yavuze ibi mu gihe Gen. Sylvain Ekenge uvugira FARDC aherutse gutangaza ko umutekano mucye umaze imyaka myinshi utifashe neza mu burasirazuba bwa DR Congo ukanateza imfu z’abanyekongo benshi, ashimangira ko FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo nyirabayazana, gusa yemeza ko ntacyo itwaye u Rwanda rwo rushimangira ko ibangamiye umutekano warwo cyane.

Patrick Muyaya abajijwe impamvu ingabo za Leta, FARDC zidakora ibitero ziba zitezweho n’abaturage byo gusubiza inyuma M23, yasubije ati: “Umva, ingabo nizigaba igitero ntabwo zizaza kubibwira Radio Okapi cyangwa se abandi ngo zitange amatangazo”.

Mu cyumweru gishize, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe w’ingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero, ufatanyije n’ingabo za Leta, byo “kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano”. (BBC)

Related posts

Rubavu: Bibukijwe akamaro ka siporo mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

N. FLAVIEN

Indirimbo ‘IGIHE’ y’umuhanzi nyarwanda Marshall Mushaki ikomeje gukora ku mitima ya benshi [VIDEO]

N. FLAVIEN

Impinduka mu irahira rya Perezida Donald Trump.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777