Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Uburezi

Urujijo ku busambanyi buvugwa mu bakozi n’abanyeshuri ba TTC Matimba.

Mu ishuri nderabarezi (Teacher Training College-TTC) rya Matimba riherereye mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba haravugwa ubusambanyi hagati y’umuyobozi w’ikigo n’abakozi ndetse no hagati y’abarimu n’abanyeshuri, buri ruhande ariko rukaba rushinja urundi kurubeahyera.

Mu gisa nk’urujijo, umuyobozi wa TTC Matimba avugwaho gushaka gusambanya abana, ngo no kuri ubu akaba yarirukanye umuforomokazi w’ikigo ngo amuziza kumwima igitsina ngo baryamane igishobora gufatwa nka ruswa y’igitsina.

Inkuru ya BTN ivuga ko bamwe mu barimu b’abagore bashinja umuyobozi w’ikigo kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho ngo uwanze kuryamana nawe ahita yirukanwa.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko ngo umuyobozi (Director) yafashwe ari gusambanya umukozi ukora mu bijyanye n’amafaranga (cashier), maze ngo mu kwikura mu kimwaro ahita atangiza umukwabu wo gushaka abashyize hanze amakuru aho hafashwe abarimu bane.

Uyu muyobozi w’ikigo, Murwanyi Isaie we avuga ko bamubeshyera, ahubwo ngo abasambanya abana ni bamwe mu barimu bahigisha ngo n’ubwo nta bimenyetso bifatika.

Akomeza avuga ko akimenya ko hari abarimu basambanya abana, yashatse kujyana dosiye muri RIB ariko ngo abura ibimenyetso, gusa ngo yarabahamagaye bagirana ikiganiro arabihanangiriza.

Avuga ko ariko ku rundi ruhande bashobora kuba banabeshyerwa nkuko nawe abeshyerwa, aho ngo n’amajwi yagiye hanze avuga ko ari aye atereta uwo mu kashiya (cashier) ari amahimbano. Ati: “Barayahimbye rwose. Uwabikoze yakoresheje ikoranabuhanga kuko yigeze no kwambika umuntu inzoka, abeshya ko ajya mu bapfumu”.

Abajijwe icyaba gitera abarimu kumubeshyera, yavuze ko imvano yabyo ari abarimu bimuwe n’Akarere kuko ikigo cyari gifite benshi maze ngo bararakara bashaka kumwihimuraho kandi mu by’ukuri atari we wabimuye (mutation).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare iki kigo giherereyemo, Gasana Stephen yavuze ko ibyo atabizi ndetse ko ibivugwa bitashoboka, avuga ko akeneye umwanya uhagije ngo abikurikirane neza.

Mayor Stephen yavuze ko TTC Matimba ari ikigo cyigisha neza, abana bakaba bahabwa amafunguro uko bikwiriye ngo bityo ibivugwa bikaba biteye urujijo.

Hari andi makuru ariko avuga ko aba barimu bagiye bamenyesha Akarere ko bahozwa ku nkeke n’uyu muyobozi w’ikigo gusa ngo Akarere kakabirenza ingohe nk’aho nta cyabaye.

Impande zivugwa muri ubu busambanyi zirabwigurutsa/Photo Internet.
Mu kigo cya TTC Matimba haravugwa ubusambanyi haba mu bakozi ndetse no mu banyeshuri/Photo Internet.

Related posts

Ukraine isaba inshuti zayo kuyongera izindi ntwaro za rutura kandi zigezweho.

N. FLAVIEN

Rubavu: Hatashywe icyambu cyitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RD Congo.

N. FLAVIEN

Miliyari 103Frw zigiye gushorwa mu kubaka Ibitaro bya Ruhengeri bizaba ari mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

4 comments

Emy wa Emy December 2, 2023 at 7:31 PM

Ibi ni ibibazo bafitanye bisa n’ihangana ninabyo bituma bagenda bagambanirana. Hari n’umwarimu wa English nzi wahakoraga wahisemo kwigendera rwose.

Reply
Porotasi Musenga December 2, 2023 at 7:34 PM

Yewe uru ni urujijo koko! Baramubeshyera nawe agahitamo guhimbira abandi! Ibi byatuma ahubwo arushaho gukekekwaho icyaha! Ariko ibi binaroroshye, RIB ibyinjiyemo igakora iperereza kuri aba bagore, bakanakora iperereza ku iyirukanwa ry’uyu muforomokazi, nta kintu cyavamo! Hanyuma uyu mayor nawe aho yize hakanyobera!! Kuba ikigo kigaburira abana neza, kigatsindisha bivuze ko Directeur ataba Rubor!

Reply
Fanny December 2, 2023 at 7:38 PM

Ndumva bitoroshye ! Ibi byabanje na hano i Ryabega, Directeur ahanganye n’umugore we bahindura Directeur agurana n’uwa Rubagabaga biratuza ! Aya ni amatiku gusa hari ababigenderamo ndetse n’abana ubwabo usanga batiga neza uko bakabaye biga.

Reply
Mwiseneza December 3, 2023 at 5:52 AM

Nta nduru ivugirwa ubusa!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777