Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ibyifuzo bya DR Congo byaburijwemo ingabo za EAC zongererwa igihe.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi yemeje ko manda y’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongerwaho amezi atandatu, hagamijwe kubungabunga intambwe imaze guterwa.

Iki cyemezo gisa nk’igishaririye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuzaga ko zitaha kuko zanze kurwanya M23 cyafatiwe mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu yabereye i Bujumbura, nubwo ititabiriwe n’abaperezida benshi. Mu baperezida bose bagize EAC, hitabiriye Evariste Ndayishimiye wari wakiriye inama na William Ruto wa Kenya.

U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi. DR Congo nk’Igihugu cyarebwaga cyane n’iyi nama, Perezida Félix Tshisekedi yahagarariwe na Antipas Mbusa Nyamwisi, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko mu nama idasanzwe ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare, hafashwe ibyemezo bitandukanye, muri iyi nama hakaba hatanzwe raporo ku bakuru b’Ibihugu, ku byakozwe mu nzego za politiki n’igisirikare. Kimwe muri ibyo bibazo ni icy’Ingabo za EAC (EACRF) zoherejwe muri RDC mu mpera z’umwaka ushize, aho zagombaga kumarayo amezi atandatu uhereye ku wa 8 Nzeri 2022, manda ikaba yararangiye ku wa 7 Werurwe 2023. Ni imwe mu ngingo zagombaga gufatwaho umwanzuro.

Mu gutangiza icyiciro cy’inama cyabaye nyuma ya Saa Sita, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu nama yabaye mu muhezo mu gitondo, baganiriye kuri iyi ngingo yo kugarura amahoro muri DR Congo, ndetse banaganira ku kwinjiza Somalia mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Yahise asaba ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, asomera mu ruhame imyanzuro yafashwe.

Icyakora, mbere y’uko ayisoma, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yahise afata ijambo, avuga ko mbere yo kuyisoma babanza kuyihabwa, “kugira ngo turebe niba ingingo zose zanditswe nk’uko byemeranyijwe.” Mu gihe inzego zimwe zari zikibigenzura, Perezida Ndayishimiye yasabye ko baba bafata ifoto y’urwibutso.

Perezida Ruto yahise afata ijambo, akomoza ku bushake abayobozi ba EAC bagize bwo kugira icyo bakora ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo, hakoherezwaho ingabo z’Umuryango, EACRF. Yavuze ko izi ngabo zatanze umusaruro, aho nibura hashize amezi abiri imirwano isa nk’iyahagaze.

Yakomeje agira ati: “Turanashimira Guverinoma ya DR Congo ku gushyigikira kongera manda ya EACRF mu yandi mezi atandatu, ndetse amasezerano twagize muri iki gitondo nanone, ni uko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro izakomeza ibijyanye no gushyirwa mu nkambi, ndetse uburyo bukaba bwemeranyijweho muri iki gitondo ndetse n’igihe cyabyo”.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo utitabiriye iyi nama yakunze kumvikana anenga Ingabo za EAC kuko ngo zimeze nk’izitazi icyazizanye, kuko ngo zakabaye kuba zirwanya M23 aho guhagarara hagati nk’abaje mu butembere, ibintu yavuze ko nibikomeza zigomba gusubira iyo zavuye none bikaba bitagenze uko yabyifuzaga.

Kubera uku kutiyumvamo Ingabo za EAC, Leta ya DR Congo yahise yerekeza amaso kuri SADC, ibintu byagaragaye nk’akavuyo ndetse no guhuzagurika, binarangira byinshi mu Bihugu bigize SADC byanze kohereza Ingabo zabyo muri DR Congo mu rwego rwo kwirinda ko habaho guhangana hagati ya SADC na EAC mu gihe byaba bihuriye ku rubuga rw’intambara.

Abayobozi bitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura mu Burundi/Photo Internet.

Related posts

Agakungu ka Kayumba Nyamwasa, Tshisekedi na FDLR kavuze iki ku mutekano w’u Rwanda?

N. FLAVIEN

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

N. FLAVIEN

“Kuyobora Chorale ntabwo umuntu abisaba ariko iyo Imana ibonyeko ubikwiriye irabiguha”: Umuyobozi wa Chorale Abungeri.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777