Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera mpaga yatewe Amavubi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryasabye imbabazi abanyarwanda nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ifashe umwanzuro wo gutera u Rwanda mpaga (3-0) nyuma yo gusanga rwarakinishije Muhire Kevin utari wemerewe gukina kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino waruhuje na Bénin.

Iki cyemezo cyatangajwe na CAF ibinyujije mu Kanama gashinzwe Imyitwarire ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023, mu mwanzuro uvuga ko “u Rwanda rutewe mpaga y’ibitego 3-0”. CAF yakomeje itangaza ko uyu “mwanzuro ushobora kujuririrwa mu minsi itatu uhereye igihe wamenyesherejwe impande bireba.’’

Mu gihe benshi bari biteze ko ababishinzwe bashobora kujuriria, n’ubwo mu bitekerezo bya benshi babifataga nko gusetsa imikara, byarangiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifashe umwanzuro wo kwisegura ku banyarwanda ndetse rinabasaba imbabazi “kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abakuru, Amavubi kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga”.

FERWAFA ikomeza ivuga ko ubu burangare bwatumye hakinishwa umukinnyi “utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo Ikipe y’Igihugu ya Bénin i Kigali, bityo ngo uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’Ikipe y’Igihugu, bwana Rutayisire Jackson akaba yarahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe. FERWAFA yamenyesheje abanyarwanda ko hafashwe ingamba zituma aya makosa atazasubira.

Ubundi se byagenze bite ngo u Rwanda rwisange muri mpaga ?

Ku wa 29 Werurwe 2023 ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Bénin yareze u Rwanda muri CAF ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo. Ni amakarita yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Muhire yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53. Ikirego kikaba cyaratanzwe nyuma y’umukino, u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo. Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”

Ingingo ya cyenda kuri iri tegeko ivuga ko “mbere ya buri mukino, Ubunyamabanga bwa CAF bugomba kumenyesha abasifuzi na komiseri amazina y’abakinnyi bahagaritswe kuri buri mukino. Muri ubu buryo, abakinnyi bahagaritswe babuzwa n’abayobozi b’umukino kuwugaragaramo. Abayobozi b’umukino babirenzeho, barahanwa.” Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”

Iki kibazo cyanatumye abasifuzi bayoboye uyu mukino barangajwe imbere na Joshua Bondo bahagarikwa. Bondo yahanishijwe amezi atandatu, yahagarikanywe n’abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’uwa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.

U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin yari iya nyuma n’amanota abiri. Kuri ubu ariko siko bikimeze kuko u Rwanda ari rwo ruza ku mwanya wa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.

Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 12 Kamena mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga. Umukino usoza uzayahuza na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.

Abanyarwanda bakunda iby’umupira w’amaguru bakunze kwinubira uburyo umupira w’amaguru uteye mu Rwanda, akenshi bakagaruka ku mitegurire y’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bemezako akajagari kari mu bashinzwe umupira kazakomeza kugira ingaruka zirenze na mpaga no gutsindwa umusubirizo igihe cyose bitarakemuka ngo umupira uhabwe umurongo uhamye nk’uko bigenda mu nzego zimwe na zimwe zimaze kuba ubukombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi yatewe mpaga bituma iba iya nyuma mu Itsinda L.

Related posts

FARDC yarenze ku myanzuro ya UN igaba ibitero ku birindiro by’Umutwe wa M23.

N. FLAVIEN

DRC: Inama nkuru ya FDLR yafashe umwanzuro wo gusezerera abasaza barimo Gen. Byiringiro.

N. FLAVIEN

M23 yatangaje indi mpamvu yatumye hasubikwa ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777