Mu nama idasanzwe ya 11 ihuza Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye Leta, yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubutwererane kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku karere yateraniye i Bujumbura mu Burundi, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yongeye kwikoma u Rwanda avuga ko rwihishe mu mutwe wa M23 rugatera Igihugu cye.
Iyi nama yashoje imirimo yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, mu Murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, Abakuru b’Ibihugu n’aba Guverinoma 13, baganiriye ku kibazo cyerekeye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Ubwo yari afashe umwanya w’ijambo, Perezida Félix Tshisekedi, mu mvugo isa nk’iyahindutse indirimbo, yongeye gushinja u Rwanda ko ari rwo ruteza umutekano muke mu Gihugu cye ngo rwikingije Umutwe w’iterabwoba wa M23.
Yagize ati: “U Rwanda ni rwo ruri inyuma y’Umutwe w’iterabwoba wa M23 mu mugambi wo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu. Ibi byose rubikora kugira ngo rubashe gucukura amabuye y’agaciro ya DR Congo”.
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko ibi byose u Rwanda rubikora rwirengagije amasezerano yaganiriweho kuri uyu wa Gatandatu kandi ngo rwarayashyizeko umukono, yibutsa ko ayo masezerano abuza Ibihugu byayemeje kuvogera ibindi Bihugu, ngo akanabibuza gushyigikira cyangwa gufasha umutwe uwo ari wo wose ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’ikindi Gihugu.
N’ubwo Perezida Tshisekedi yihandagaje agashinja u Rwanda akoresheje bimwe mu bikubiye muri aya masezerano yasinyiwe Addis-Ababa muri Ethiopia muri 2013, yirengagije ko ahubwo ku rundi ruhande ari we wakabaye abazwa ukuntu acumbikira FDLR zihungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse Igisirikare cye, FARDC kikaba gikorana bya hafi n’uyu mutwe nk’uko byanemejwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres nawe wari muri iyi nama, yavuze ko ababajwe no kubona hashize imyaka myinshi umutungo kamere wo mu karere k’ibiyaga bigari wibwa ku manywa y’ihangu, asaba imitwe yose irwanira mu Burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza, maze bagasubizwa mu buzima busanzwe.
António Guterres yatunze agatoki imwe muri iyo mitwe nka Red Tabara, M23, ADF, FDLR n’indi ayishinja gukora n’andi mahano atandukanye yibasira inyokomuntu. Yasabye M23 kuva mu bice byose yigaruriye nk’uko byumvikanyweho mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola.
Abandi Bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama yabereye mu Burundi, harimo nka Moussa Faki uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika (AU), Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame utabonetse kuko yari mu muhango wo kwimika Umwami w’Ubwongereza, King Charles III.
Intego nyamukuru y’iyi nama y’i Bujumbura ikaba yari ukugerageza kuvugurura cyangwa gusubira mu masezerano y’amahoro, umutekano n’ubuhahirane yerekeye DR Congo n’akarere, amaze imyaka 10 ashyizweho umukono Addis-Ababa muri Ethiopia ariko na n’ubu imitwe yitwaje intwaro ikaba ikomeje kwigarurira ibice mu Burasirazuba bwa DR Congo ari nako abaturage b’inzirakarengane bakomeza kwicwa.

