Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Kenya ishimangira ko idateze kuva muri DRC iki Gihugu kitaraganira na M23.

Umuyamabanga wa Guverinoma ya Kenya ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Alfred Mutua, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 24 Mata 2023 ari kumwe na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken i Washington DC, yavuze ko Ingabo za Kenya ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo zizahaguma ndetse ko zidateze kuhava, cyeretse intambara imaze igihe ihanganishije M23 na FARDC irangiye.

Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko Ingabo za Kenya zigomba kuguma muri bice byo mu Burasirazuba bwa DR Congo kugeza habayeho ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa ndetse ko ari yo nzira imwe rukumbi, izatuma intambara ihagarara ingabo za Kenya zikabona gusubira mu Gihugu cyazo.

Yagize ati: “Ingabo za Kenya ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo, ntiziteze kuhava cyeretse amakimbirane ahanganishije M23 n’Ubutegetsi bwa DR Congo arangiye kandi binyuze mu nzira y’ibiganiro kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma intambara irangira”.

Yakomeje avuga ako ashimira Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi ku bufatanye bakomeje kugaragaza no gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano muri ako gace, EACRF.

Bwana Alfred Mutua yongeye kwibutsa ko Ingabo za Kenya ziri mu burasirazuba bwa DR Congo nta gahunda zifite yo kurwanya M23 cyangwa se undi mutwe uwo ariwo wose, ahubwo ko zizakomeza guhagarara hagati y’impande zihanganye , hagamijwe guhoshya amakimbirane azihanganishije no kurinda umutekano w’abaturage kugirango hashakwe uko abahanganye bakwicara ku meza y’ibiganiro bakumvikana ku bibatanya.

Ni kenshi Kenya , yakunze kugaragaza ko ishyigikiye ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa nk’uburyo bwo kurangiza amakimbirane n’ubwo Leta ya DR Congo yo itabikozwa ahubwo igasaba EACRF zirimo n’iza Kenya kurwanya Umutwe wa M23 ngo kuko ari wo waba umuti urambye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane n’amahanga Alfred Mutua ari kumwe na mugenzi we Blinken wa USA i Washington DC.

Related posts

Amateka y’itariki ya 20 Mutarama, itariki y’irahira rya Perezida wa Amerika kuva mu 1937.

N. FLAVIEN

Gatabazi JMV wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. [Izindi mpinduka]

N. FLAVIEN

Maj Willy Ngoma avuga ko mu gihe FARDC yahirahira igaba ibitero kuri M23 bizayibyarira amazi nk’ibisusa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777