Imirwano ikomeye iravugwa hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC na M23, mu bice bya Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, impande zombi zikaba zikomeje kwitana bamwana ku waba yatangije imirwano.
Amakuru y’ibanze ava mu bice byo hafi ya Kibumba aremeza ko imirwano yatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, nk’uko byanemejwe na Perezida wa M23, bwana Beltrand Bisimwa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Nyuma yo kwigabiza ibirindiro ARC/M23 yari yashyikirije EACRF i Kibumba muri iki gitondo, ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa bwagabye igitero ku ngabo zacu.”
Uyu muyobozi w’izi nyeshyamba, Beltrand Bisimwa yakomeje avuga ko imirwano ikomeje, asaba Leta ya DR Congo guhagarika ibikorwa byo kurenga ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.
Aya makuru kandi yanemejwe na bimwe mu bitangazamakuru byegamiye kuri Leta, bavuga ko iyi mirwano ikomeye yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ndetse ko amakuru menshi avuga ko ari ihanganishije FARDC na M23 nyuma y’ubushotoranyi bwakozwe na M23.
Andi makuru ariko aremezako iyi mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo, itsinda ry’abiyita ‘Wazalendo’ barashe kuri M23 ndetse berekeza ku birindiro by’ingabo za Kenya ziri muri EACRF gusa ntibyabahira kuko aba banya Kenya bahise babasukaho umuriro bakwirwa imiswaro.
