Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Politike Ubukungu Uburezi

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

Ubwo yari mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, Perezida William Ruto, yahuje urugwiro n’abaturage kugeza ubwo ananywera icyayi muri Resitora yaho.

Perezida William Ruto wa Kenya ari kumwe na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, basuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera.

Nyuma yo kwishimira ikoranabuhanga n’amasomo atangirwa muri iri shuri rirera abahanga mu buhinzi n’ubworozi, Perezida Ruto, yageze mu gasanteri(Centre) ka Nyamata asuhuza abaturage nabo bamwereka ubwuzu baramwishimira karahava.

Amafoto yashyize kuri Twitter ye, Dr William Ruto agaragara asuhuza abaturage bari ku nkengero z’umuhanda, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Mu gusobanura ayo mafoto, yanditse ati “Naganiriye kandi nsangira icyayi n’abakora cyane bashakisha imibereho [Hustlers] muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda”.

Ruto yari yicaranye na Minisitiri Dr Biruta na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua muri restaurant bari kumwe n’abandi bayobozi nk’uko tubikesha Igihe.

Perezida Ruto yageze i Kigali kuwa Kabiri tariki 04 Mata 2023 ari nabwo u Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 10 arimo ajyanye n’uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ayandi, aho Ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri yasuye Carnegie Mellon University ishami ry’u Rwanda, iyi kaminuza ikaba igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo yizemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye ikigo Irembo, urubuga rwa interineti Abanyarwanda n’abanyamahanga bakoresha basaba serivisi rusange. Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

Amateka yerekana ko Ruto atavuka mu muryango ukomeye muri politiki, ku buryo yakunze kuvuga ko ari umuntu wirwanyeho, agakoresha imvugo ko ari ‘hustler’.

Yavukiye muri cyaro cya Kamagut mu Ntara ya Uasin Gishu, ku wa 21 Ukuboza 1966, akaba umwe mu bakirisitu bahamye.

Perezida William Ruto muri Resitora i Nyamata yatumije icyayi aranywa.
Perezida William Ruto yageze i Nyamata asuhuza abaturage bamwereka urugwiro.

Related posts

Tariki nk’iyi muri 2024 Daniela wamamaye mu magare yanizwe n’ibiryo yitaba Imana.

KALISA

Rubavu: Batoraguye umurambo w’uruhinja rw’amezi asaga atanu mu bwiherero.

N. FLAVIEN

Umusifuzi yaguye mu kibuga arapfa ubwo yasifuraga umukino ukomeye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777