Umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uhuru Kenyatta, akaba yaranabaye Perezida wa Kenya, yashimye M23 kuba ikomeje kubahiriza ibyo yasabwe mu rwego rwo gushakira amahoro Uburasirazuba ndetse na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo muri rusange, asaba ko uyu mutwe nawo washyirwa mu biganiro bya Nairobi.
Bwana Uhuru Kenyatta yagarutse kuri ibi kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, aho yatangaje ko M23 ikomeje kwitwara neza ku kubahiriza ibyo isabwa byose, birimo guhagarika imirwano no kurekura uduce yari yarafashe ndetse ko ari igikorwa cyiza kigaragaza ubushake bw’uyu mutwe mu kurangiza intambara binyuze mu nzira y’amahoro yifuzwa na buri wese.
Umuhuza yagize ati: “M23 iri kugaragaza urugero rwiza yubahiriza ibyo isabwa mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri DR Congo. Ubu M23 yamaze kuva mu bice by’ingenzi yari yarafashe nka Mushaki, Kilorirwe, Umujyi wa Bunagana, Kiwanja n’ahandi kandi inzego zishinzwe igenzura zirimo ad hoc iyobowe na Angola, EJVM (ICGLR) n’urwego rwa EAC rushinzwe ubugenzuzi zemeje ko M23 iri kubishyira mu bikorwa neza”.
Bwana Kenyatta yakomeje avuga ko M23 ikwiye gushyirwa mu biganiro bya Nairobi hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirzuba bw’iki Gihugu cyayogojwe n’intambara z’urudaca ahanini zikururwa n’imitwe yiyita ko igambiriye kwirwanaho ndetse n’indi ivuga ko iharanira uburenganzira bwa bene wabo.
Yasabye ashimitse ubutegetsi bwa DR Congo, gushyira M23 ku rutonde rw’imitwe igomba kugirana ibiganiro na Guerinoma mu biganiro bya Nairobi, kugirango amahoro n’umutekano bitsimbatare muri DR Congo.
N’ubwo Perezida Uhuru Kenyatta asaba ibi, Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo wa DR Congo we yari yarahakanye ararahira ko badashobora kuganira na M23 kuko ngo ari umutwe bafata nk’uw’iterabwoba bityo ngo kuganira nawo bikaba ari ukwimakaza umuco wo kudahana.
Ibiganiro bya Nairobi bizasubukurwa kuva tariki 14 kugeza tariki 17 uku Kwezi (Mata) 2023, hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, bikazabera i Nairobi muri Kenya, magingo aya ariko Guverinoma ya DR Congo ikaba itarava ku izima ngo itangaze niba yemera ko M23 igomba kwitabira ibi biganiro.
