Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, u Rwanda rwashyikirije Republika Iharanira Demokarasi ya Congo imirambo ibiri y’abasirikare bayo barashwe ubwo barengaga umupaka bakinjira mu Rwanda barasa, bikaba ngombwa ko babuzwa kubikora mu buryo bushaririye.
Rubinyujije mu itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka mu karere k’Ibiyaga Bigari, EJVM, ku bitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, ni ho uyu muhango wabereye, maze iyi mirambo ijyanwa i Goma kugirango izashyingurwe.
Imirambo y’aba basirikare yasubijwe muri DR Congo ni iya Sambwa Nzeze Didier na Kasereka Malumalu, bombi bishwe barashwe n’ingabo z’u Rwanda ubwo binjiraga ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye nk’uko byagiye bivugwa n’ibiro by’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda kandi bakaba barinjiraga barasa.
Umwe muri aba yishwe arashwe tariki ya 19, y’ukwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2022 (akaba yari uwa kabiri upfuye muri ubwo buryo) mu gihe cya saa sita z’ijoro. U Rwanda rwamushinje kurasa ku birindiro by’igisirikare cyarwo ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryasohowe n’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda icyo gihe ryavuze ko uyu musirikare yasanganywe imbunda ya AK47 iri mu bwoko bwa 9932. U Rwanda ruvuga ko abasirikare barwo bamurashe mu rwego rwo kwitabara.
Umurambo we wari umaze amezi atanu mu bitaro bya Gisenyi kuko DR Congo yari yarakomeje kuvuga ko atari umusirikare wabo warashwe gusa kuri ubu bakaba barabyemeye.
Undi murambo w’umusirikare ni uwaguye ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatanu ushize. Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda na we yaje arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri ku mupaka uruhuza na DR Congo, hagati ya Petite Barrière na Grande Barrière. Ingabo z’u Rwanda zahise zimurasa arahagwa. Na we yasanganywe imbunda yo mu bwoko bwa AK47.
Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahumurije abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu urinzwe gusa avuga ko uzahirahira azabona isomo atazibagirwa mu mateka.


