Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Perezida Macron w’u Bufaransa yageze i Kinshasa mu ruzinduko rutavugwaho rumwe.

Mu ijoro ryacyeye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kinshasa, Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’akazi ariko rufatwa na bamwe mu banyekongo n’inshuti zabo nk’uruzinduko rw’uburyarya kuko bashinja u Bufaransa gufasha u Rwanda guhungabanya umutekano wabo binyuze muri M23.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Emmanuel Macron agirana ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023, aho ku murongo w’ibyigwa harimo n’ingingo ivuga ku mutekano utifashe neza mu Burasirazuba bwa DR Congo nk’uko byatangajwe na Perezidanse ya DR Congo.

Mu bindi biteganyijwe, harimo ko haza gusinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubukungu, iterambere ry’ubuvuzi, ubushakashatsi n’ibindi hagati y’inzego z’Ibihugu byombi, aho aba banyacyubahiro bombi banavuga ku mikino ya Francophonie iteganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu Bihugu binyamuryango kinafite abaturage benshi bakoresha igifaransa.

Perezida Macron yageze i Kinshasa mu gihe hirya no hino muri iki Gihugu hateguwe imyigaragambyo yo kumwamagana ubwe ndetse n’Igihugu ayoboye (u Bufaransa), bashinjwa kuba inyuma y’icyo bakunze kwita “ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri DR Congo”.

Nko kuri Ambassade y’u Bufaransa muri DR Congo, abaturage bari benshi bavuga ko bamaganye Macron kuko ngo bamubonamo M23. Bakaba banditse ku bikuta ko “u Bufaransa ari abagambanyi bakomeye bashaka kubasenyera Igihugu bakoresheje u Rwanda mu isura ya M23”, bagasaba ko Leta yabo ikwiye kuba maso ndetse byaba ngombwa ikitandukanya n’indyarya.

Mbere gato kandi y’uko Macron agera i Kinshasa, hasohotse itangazo ryasinyweho n’imiryango itegamiye kuri Leta muri DR Congo igera ku 148 risaba ko Perezida Emmanuel Macron agomba kuvuga ku kibazo cy’ubushotoranyi bw’u Rwanda rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23.

Aba bashyize umukono kuri iri tangazo bavugaga ko icyo bashaka ari amahoro, kandi bamaganye intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo ari cyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntero n’inyikirizo bati: “Turasaba Perezida Macron kwamagana ubushotoranki bw’u Rwanda rwihishe muri M23”.

Si abanyekongo gusa bavuga kuri uru ruzinduko kuko na bwana François Hollande wigeze kuba Perezida w’u Bufaransa, aherutse gutangaza ko yiteze ko “Perezida Emmanuel Macron azavuga ijambo rikomeye ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo”.

Iri jambo rya bwana Hollande ryatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye kuwa Kane tariki 02 Werurwe 2023 (umunsi umwe mbere y’uko Macron agera i Kinshasa) aho yavuze ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara iri kubera muri DR Congo, aho inzirakarengane zitandukanye ziri kuburira ubuzima.

Ibi bivugwa na bwana Hollande ariko bifatwa na bamwe mu banyekongo nko kwiyerurutsa kuko ngo nta mpuhwe u Bufaransa bufitiye Igihugu cyabo ahubwo ko bukurikiye imitungo kamere ndetse n’izindi nyungu ziyishingiyeho, ngo rero bukaba bukora ibishoboka byose ngo bubigereho byaba mu nzira z’intambara ndetse na dipolomasi (Diplomacy).

Perezida Emmanuel Macron yagerageje kenshi guhoshya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo watewe n’intambara ya M23, aho DR Congo yemeza ko u Rwanda ari rwo rufasha uyu mutwe, ku rundi ruhande u Rwanda narwo rugashinja DR Congo gukorana bya hafi na FDLR ibintu bituma Ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

N’ubwo Macron ariko agerageza guhuza, ndetse bikaba bivugwa ko na kimwe mu bitumye agenderera DR Congo nabyo byaba birimo, abanyepolitiki b’abanyekongo kugeza ku nzego zo hejuru bumvikanye kenshi bikoma u Bufaransa kuko ngo nabwo buri muri iyi ntambara mu rwego rwo gushaka kwigarurira umutungokamere wabo bunyuze ku Rwanda nk’Igihugu gituranyi kandi kimenyereye intambara.

Perezida Macron yageze i Kinshasa mu masaha y’ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu/Photo Présidence RDC.
Perezida Macron akigera i Kinshasa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde na Visi Minisitiri w’Intebe, Lutundula/Photo Présidence RDC.

Related posts

Icyo Leta y’u Rwanda yavuze ku mafoto ya drone ashinja RDF kwinjira muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Ingabo za Angola zigiye koherezwa muri DR Congo guhangamura M23 yananiye benshi barimo na Wagner.

N. FLAVIEN

Kwibuka29: Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bibukijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777