Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima Umutekano

DR Congo: Sukhoi-25 zaguzwe akayabo zafashije FARDC kwikora mu nda.

Indege z’intambara za Sukhoi-25 z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoze ishyano mu gitero cyo kwihekura cyagabwe ahitwa ku Rupangu na Kimoka kuko cyibasiye ingabo za Leta n’abasivili bahungaga imirwano aho kwibasira umwanzi nk’uko byari biteganyijwe.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, hafi ya Sake habyukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC, imirwano yo ku gicamunsi yatumye uduce twa Kimoka, Rupangu na Kabati twisanga mu maboko ya M23 irwana buri gihe igamije intsinzi kandi ikayigeraho.

Ubundi bijya gutangira, FARDC yabonyeko M23 iyirusha imbaraga kandi ko ishobora gufata agace Umujyi wa Sake ako kanya, mu rwego rwo kuwurinda yitabaza indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 n’ibifaru byakoreshwaga na ba bacanshuro b’Abarusiya bo muri Wagner Group.

Amakuru aturuka muri ako gace avugako mu ma saa sita z’amanywa (12h00) indege y’intambara ya Sukhoi-25 yasutse imvura y’amabombe mu birindiro by’ingabo za Leta izitiranyije na M23, ako kanya hapfa 25 abandi benshi barakomereka ndetse ngo n’abasivile barenga barindwi bahungaga bakaba bahasize ubuzima.

Kuba M23 yafashe uduce twa Kabati, Rupangu na Kimoka bikaba byarushijeho gushyira mu kaga ubuzima bw’abari mu Mujyi wa Goma kuko inzira zose zanyuragamo ibyangombwa nkenerwa bitunga uyu Mujyi zamaze gufungwa na M23.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko mu gihe M23 yafata Mushake nta yandi mahirwe FARDC yaba isigaranye uretse kumanika amaboko bakishyikiriza M23 kuko abari muri ako gace bari hagati nk’ururimi nk’uko byanditswe na Rwandatribune.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane, abaturage ba Sake bahunze ku bwinshi ndetse amakuru atangira gucicikana kuri Watsapp ko Sake yamaze gufatwa na M23, ibintu ariko bitari ukuri kuko abahunga bahunze urusaku rw’imbunda ziremereye zari mu bice bihegereye ndetse n’ubwinshi bw’abasirikare ba Leta bagerageje kurinda Sake ngo hato nayo idafatwa bakabura intama n’ibyuma.

Umujyi wa Sake uherereye mu birometero 25 mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Ni yo nzira yonyine abari muri Goma basigaranye ishobora kuberekeza i Bukavu cyangwa se bakaba banyura mu Kivu, byakwanga bakerekeza iyo mu Rwanda, ibintu ariko kuri bo badashaka no kumva kuko ngo byaba ari ukubura uko bagira.

Indege nk’izi za Sukhoi-25 biguriye zibahenze ni zo zabasutseho umuriro bitewe no kwibeshya/Photo Internet.

Related posts

Islam: Ikiguzi cyo gusezerana muri iri dini cyakubwe inshuro zirindwi.

N. FLAVIEN

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byashinze umuryango wabyo w’ubutabarane.

N. FLAVIEN

Musanze FC yatsinze Bugesera FC yizezwa ikibuga cyiza no kongererwa ingengo y’imari.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777