Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubuzima Umutekano

Kigali: Umwe mu bana bakoze impanuka mu modoka y’ishuri yitabye Imana.

Umwe muri ba banyeshuri bakoreye impanuka ku Irebero ku munsi wa Mbere w’itangira ry’amashuri kuri uyu wa 09 Mutarama 2023, mu modoka itwara abanyeshuri, yitabye Imana nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ariko bikanga kuko yari yababaye cyane.

Umunyeshuri witwa Kenny Mugabo wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (Primary Five) mu Ishuri ryitwa Path to success ni we wamaze kwitaba Imana mu bari muri iyi modoka (Coaster).

Iby’urupfu rw’uyu mwana, byatangajwe mu ijoro ryo kuwa 09 Mutarama rishyira kuwa 10 Mutarama 2023, ko ubuzima bwe bwanze nyuma y’ibibazo bikomeye byakomotse kuri iyi mpanuka.

Uyu witabye Imana ni umwe mu bana 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ku munsi wa Mbere w’itangira ry’igihembwe cya Kabiri.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yavuze ko uwo mwana ari uwari urembye cyane, ari kwitabwaho mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yongererwaga amaraso, bikaba byaje kurangira ubuzima bumucitse.

Uyu muvugizi wa Polisi, Ishami ryo mu muhanda, yakomeje avuga ko abenshi muri abo bana bamaze gutaha mu miryango yabo nyuma yo gukorerwa ubutabazi n’inzego z’ubuzima.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yihanganishije imiryango y’aba bana bakoze impanuka.

Yagize ati: “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye”.

Amakuru yatanzwe impanuka ikimara kuba, yavugaga ko iyo modoka yakoze impanuka nyuma yo kubura feri, ikarenga umuhanda aho yatangiriwe n’igiti.

SSP Irené yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane umubare nyawo w’abana bari bayirimo kuko ngo hari abo ababyeyi babo bahise bajyana mu rugo ku buryo ngo bishoboka ko yari yanarengeje umubare w’abo yemerewe gutwara.

Ikibazo cy’imodoka zitwara abanyeshuri ku bigo by’amashuri gikunda kugarukwaho cyane, kuko henshi usanga zishaje, ahandi ugasanga zitwara abana benshi cyane kurenza umubare zagenewe gutwara zinafitiye ibyangombwa, ibintu bitera impungenge ababyeyi, bakavuga ko ibigo bibikora mu rwego rwo gushaka inyungu z’umurengera.

Imodoka ya Coaster itwara abanyeshuri yaguye munsi y’umuhanda itangirwa n’ibiti.
Mugabo Kenny ni we witabye Imana nyuma y’impanuka ya Coaster itwara abanyeshuri.

Related posts

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

N. FLAVIEN

Rubavu: Abageze mu zabukuru baramwenyura kuko ngo Leta itabatereranye.

N. FLAVIEN

Ngororero: Uvuga ko yasambanyijwe na Gitifu w’Umurenge akanakangishwa kugirirwa nabi arasaba ubutabera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777