Umugabo wo mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu wari ukurikiranyweho kwica mushiki we babanaga, akanamuhamba ngo asibanganye ibimenyetso, nawe yarashwe ahita apfa ubwo yageragezaga gutoroka inzego z’umutekano zari mu iperereza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, nibwo uyu mugabo yarashwe n’inzego z’umutekano, ubwo zari zimujyanye ahabereye iki cyaha kugira ngo zikore iperereza.
Uyu mugabo wari ujyanywe n’inzego ngo azereke igikoresho yakoresheje muri ubu bwicanyi yakoze, yageze mu nzira ashaka kwiruka aho gukora icyari kimujyanye, ahita araswa agwa aho.
Ubwicanyi yari akurikiranyweho bwabaye muri iki Cyumweru, butahurwa ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 ubwo habonekaga umurambo wa mushiki we yari yishe agahita amuhamba mu rugo babanagamo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

1 comment
Amagambo aboneka mugitabo cyo KUVA 24:20
KUNA IGUFWA GUHORERWE UKUNDI,IJISHO RIHORERWE IRINDI,IRYINYO RIHORERWE IRINDI.
UKO YATEYE UNDI MUNTU INENGE ABE ARI KO YITURWA.