Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Igihangage Lionel Messi ntakozwa ibyo gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Rutahizamu ukomeje kuvugisha benshi, Lionel Messi yatangaje ko azakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine nyuma yo gutwara Igikombe cy’Isi, ni mu gihe benshi bacyekaga ko ahita asezera nyuma yo kubona iki gikombe rukumbi yaburaga mu mateka ye ya ruhago.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yaraye yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022 itsinze iy’ u Bufaransa penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120, nyuma y’uko 90 yari yarangiye ari 2-2 bya Messi ku ruhande rwa Argentine na Mbappé ku ruhande rw’u Bufaransa.

Mbere y’uyu mukino wa nyuma (final), amakuru yavugaga ko mu gihe Messi yatwara iki gikombe azahita asezera mu ikipe y’Igihugu, kuko babibonaga nk’igisubizo cyamufasha gusezera akiri mu bihe byiza kandi akoze amateka yaba we ku giti cye ndetse no ku ikipe yahetse bigaragara muri iki gikombe kiruta ibindi ku Isi.

Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi yatangaje ko agifite imbaraga zo gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine. Ati: “Oya ntabwo ngiye gusezera mu Ikipe y’Igihugu, nashakaga gusoza gukina ntwaye Igikombe cy’Isi, ntakirenze iki nasaba. Ndacyashaka gukina nk’uwatwaye Igikombe cy’Isi nambaye umwambaro wa Argentine”.

Si Messi gusa wifuza gukomeza gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine kuko n’umutoza we Lionel Scaloni yatangaje ko amwifuza mu Gikombe cy’Isi gikurikira.

Yagize ati: “Messi turamwifuza mu gikombe gitaha. Niba yifuza gukomeza gukina, umwambaro wa nimero icumi uzahora uteguriwe Lionel”.

Uretse gutwara Igikombe cy’Isi, Messi yanatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Muri iki gikombe, uyu mugabo w’imyaka 35 yatsinze ibitego birindwi, atanga imipira itatu yabyaye ibitego kuri bagenzi be.

Messi akwiye koko kuvuga ko nta kindi yasaba Imana kuko buri gikombe cyose yakiniye yabashije kugitwara.

Uyu rutahizamu yatwaye Igikombe cy’Isi, Igikombe cy’Umugabane (Copa América), Champions Lague enye, La liga 10, Ballon d’Or zirindwi n’ibindi byinshi bimugira umwe mu bakinnyi beza iyi Si dutuye yigeze kugira.

Rutahizamu ukomeje kuvugisha benshi, Lionel Messi ngo azakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu yamufashije kwandika andi mateka muri ruhago y’Isi.

Related posts

U Burusiya bwahaye gasopu Israel, USA na Turkey kuri Syria.

Muntu Clarisse

Rubavu: Umusirikare wa FARDC yarashwe n’abasirikare b’u Rwanda arapfa.

N. FLAVIEN

Colonel wahoze muri FARDC yatorotse yiyunga kuri M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777