Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Mudahusha wa RDF yishe umukomando wa FARDC winjiye mu Rwanda akarasa ku barinda umupaka.

Undi musirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zibarizwa mu mutwe w’abakomando (Forces Spéciales) yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu arasa, mu kwirinda ko yangiza byinshi cyangwa akagira abo avutsa ubuzima, inzego z’umutekano z’u Rwanda zimurasa mu cyico ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye mu ma saa Saba y’ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, ahazwi nko ku mupaka muto (Petite barrière) uhuza u Rwanda na DR Congo, mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu musirikare bivugwa ko ari umukomando [kuko Umujyi wa Goma yaturutsemo urinzwe n’abakomando ndetse n’abarinda Perezida], yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa, gusa nk’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zihora ziryamiye amajanja, mudahusa mu ngabo z’u Rwanda RDF, aramurasa ahasiga ubuzima.

Uyu musirikare ngo yitwikiriye igicuku yinjira asatira abasirikare b’u Rwanda barinda umupaka w’u Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi baba bari mu nzu zabugenewe zizwi nk’iminara (Towers), abasatira arasa amasasu menshi kuri izi nzu, amaze kurasa agera kuri makumyabiri ngo nibwo umwe mu basirikare ba RDF yabonye ko atari ukwibeshya maze ngo ahita amurasa agwa aho.

Kugeza mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, umurambo w’uyu musirikare AMIZERO.RW itaramenyera imyirondoro uracyari aho yarasiwe kuko hagitegerejwe ubuyobozi bw’ingabo ku ruhande rwa DR Congo ngo baze gutwara umuntu wabo wagerageje kuvogera ubutaka bw’abandi.

Si ubwa mbere umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda arasa kuko Kamena uyu mwaka wa 2022, aha n’ubundi kuri Petite barrière harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda, arasa ku bapolisi bashinzwe kurinda umupaka n’abaturage bambukaga hanakomerekamo bamwe, mu kwirinda ko agira abo yica, umupolisi w’u Rwanda ahita amurasa agwa aho.

Umusirikare wa FARDC warashwe yari yambaye impuzankano y’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu (GP)
Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda RDF rimenyesha ibyabaye n’igihe byabereye.
Umusirikare wa FARDC warashwe muri Kamena agerageza kurasa ku bapolisi bashinzwe kurinda umupaka w’u Rwanda.

Related posts

Burundi: Umunyamakuru Sandra Muhoza yasabiwe igifungo cy’imyaka 12.

KALISA

Police FC yakubitiwe hirya ya Nyungwe, Rayon Sports yo ikura atatu kuri Rutsiro FC.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye atanga umukoro ku banyarwanda [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777