Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya bari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro bagomba kugirana na Perezida w’iki Gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku kibazo cy’umutwe wa M23 uri mu mirwano n’ingabo za Leta, FARDC mu burasirazuba bw’Igihugu.

Perezida Lourenço yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 yari i Kigali mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Perezida Lourenço arimo kugerageza guhosha amakimbirane n’umwuka mubi bikomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse bikaba bishobora no kubyara intambara yeruye. Byitezwe ko we na Uhuru Kenyatta baganira na Tshisekedi mu biganiro biba kuri uyu wa Gatandatu ndetse n’ejo ku Cyumweru.

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, gusa rwo rukabihakana ahubwo rukavuga ko iki Gihugu ari cyo gikorana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Radio Okapi iterwa inkunga n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO yatangaje ko iyi nama y’iminsi ibiri abakuru b’Ibihugu byombi bazagirana izanitabirwa na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya nk’umuhuza muri ibi bibazo.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uhuru Kenyatta ageze i Kinshasa nyuma y’urundi ruzinduko aherutse kugirira i Bujumbura mu Burundi ndetse akagirana ibiganiro na Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye.

Ibi biganiro n’ubundi byibanze ku kibazo cya M23 cyane ko Perezida Ndayishimiye ari we uyoboye Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda na RD Congo bibarizwamo.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ishobora kuganira na M23 ariko hari ingingo yabanje kubahiriza zirimo kuva mu bice yafashe no guhagarika ibikorwa by’imirwano.

Ni ibintu M23 idakozwa kuko Umuvugizi wayo mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma yavuze ko nta santimetero n’imwe y’ubutaka bafashe bashobora kurekura.

Leta ya Congo ishinja M23 kuba ari umutwe w’iterabwoba, mu gihe yo ivuga ko irwanira uburenganzira bwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda bagiye bakunda guhezwa ndetse abenshi bakaba barameneshejwe bagahezwa ishyanga mu Bihugu bya Uganda, Rwanda, Kenya, Tanzania,….

M23 ivuga ko yahisemo kubura imirwano kuko amasezerano n’ibiganiro yagiye igirana na Perezida Tshisekedi byarengejwe ingohe kandi nyamara aribyo byari byitezweho umuti ku bibazo imaze igihe igaragaza. M23 igenzura ibice bitandukanye birimo Bunagana, umujyi wa Rutshuru, Kiwanja n’utundi duce twinshi kandi ikaba ikomeje kurwana ivuga ko igamije gucecekesha imbunda ihereye aho zituruka.

Perezida Uhuru Kenyatta asura DR Congo 20.04.2021 i Kinshasa ubwo yari akiri ku buyobozi/Photo Internet.

Related posts

Ruhango: Amashimwe ni yose kuri ADEPR Mutara kubera ibyakozwe na Korali Ebenezer yo ku Mukamira [Amafoto].

N. FLAVIEN

Umuhate wa Wisdom School mu kwigisha Igishinwa ushobora kuzayigira izingiro ry’uru rurimi mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Ubuhinde: Umugabo yatawe muri yombi afite igihanga cy’ingona mu muzigo ku kibuga cy’indege.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777