Imirwano ikaze ikomeje guhuza M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zivanze na FDLR hamwe na Mai Mai Kabido ndetse na Nyatura, amakuru ava ku bari hafi y’ahabera urugamba aremeza ko Lt Colonel Kasongo wo ku ruhande rwa Leta ya Congo ari mu bamaze guhitanwa na M23 yasizoye.
Muri iyi mirwano yatangiye ku gicamunsi cy’ejo kuwa Kane tariki 20 Ukwakira 2022 ikaba yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, ingabo za Leta ya Congo, FARDC zikomeje guhunga aho ngo berekeje Rutshuru Centre, M23 ikaba ikomeje kurasa ari nako ikomeza kubashorera.
Amakuru atugeraho avuga ko mu gace ka Rangira, Gurupoma ya Jomba na Shwema muri Gurupoma ya Bweza ho muri Teritwari ya Rutshuru mu gace gaherereyemo Ikirunga cya Sabyinyo, niho hari kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 ihanganye na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura .
Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yemeje ko guhera mu ijoro ryo kuwa 20 Ukwakira 2022, M23 yarimo isubiza inyuma igitero yagabweho na FARDC ndetse ko no kuri uyu munsi imirwano igikomeje .
Yakomeje avuga ko n’ubwo FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, idashobora kubakura mu duce yigaruriye bitewe n’uko M23 yiteguye bihagije mbere y’uko igabwaho igitero.
Ati: “Kuva ejo imirwano yatangira, ntirahagarara kuko igikomeje kugeza aya masaha. Gusa turimo kugenda tubasubiza inyuma. Ntabwo igitero cya FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura cyagira icyo gihindura kuko twari tumaze iminsi tubiteguye neza cyane”.
Andi makuru akomeza avuga ko kuva imirwano yatangira ejo kuwa 20 Ukwakira 2022, Abaturage batuye mu nkengero z’agace ka Rangira kari kuberamo imirwano ikomeye bari guhunga bajya kure y’ahari kubera imirwano.
Amakuru yatugezeho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yemeje ko M23 yamaze kwigarurira Rangira, aho ngo yanafashe imodoka ya gisirikare ya FARDC, imbunda ya Twelve n’amabombe agera kuri 81 ndetse ngo mu gace ka Rwanguba hakaba hari imirambo 8 ya FARDC.

