Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba na Jenerali w’inyenyeri enye mu gisirikare cya Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya.
Izi mbabazi za Jenerali Muhoozi Kainerugaba azisabye kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri Twitter ko ‘Ingabo kabuhariwe za Uganda zishobora gufata Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu byumweru bibiri gusa’.
Ubwo butumwa Kainerugaba yanditse mu ntangiriro z’uku kwezi bwateje uburakari butuma se, Perezida Yoweli Kaguta Museveni, asaba imbabazi Kenya.
Mu butumwa yanditse kuwa Kane nijoro, General Muhoozi yavuze ko atigeze agirana ikibazo na kimwe na Perezida Ruto. Yongeraho ati: “Niba hari aho nakoze ikosa, ndamusaba ko ambabarira nka murumuna we”.
Hashize igihe kinini bikekwa ko Perezida Museveni arimo gutegurira uyu muhungu we w’imyaka 48 kuzamusimbura ubwo azaba avuye ku butegetsi, gusa we yagiye abihakana yivuye inyuma.
Uburyo Muhoozi akoresha urubuga rwa Twitter ntibivugwaho rumwe kuko abenshi bemezako arukoresha yisanzura cyane akirengagiza urwego ariho nk’umusirikare mukuru wo ku rwego rwa Jenerali.
Nyuma ya buriya butumwa yatangaje kuri Kenya, se yamukuye ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko amuzamura ku ipeti rya jenerali w’inyenyeri enye nk’uko tubikesha BBC.