Mu ruzinduko rw’akazi Lt Gen Ndima Constant uyobora Intara ya Kivu ya Ruguru yagiriye muri Teritwari ya Rutshuru, yakiranwe ibibazo uruhuri, aho Sosiyete Sivili yamusabye kongera abasirikare barwanya M23 imaze amezi arenga abiri ifashe Umujyi wa Bunagana n’ibindi bice by’iyi Teritwari.
Abaturage bariye karungu, babwiye Gen Ndima imbonankubone ko barambiwe kubona ukuntu FARDC igenda biguru ntege mu guhangana na M23, ari naho bamusabye ko FARDC ikwiye kwikubita agashyi bagakura uyu mutwe mu birindiro no mu duce wafashe kugirango abahunze babone gutahuka.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivili ya Ruthsuru, Samson Rukira, yagize ati: “Abaturage bacu bahunze nta cyizere bagifitiye ingabo z’Igihugu zisigariye ku kurwana nazo zirwanaho, mu gihe M23 yo yiyubaka umunsi ku munsi. Ubu nta cyizere bafite cyo kuzagaruka mu ngo zabo. Turasaba FARDC kongera ibikoresho n’ubumenyi iha abasirikare kugirango yongere ibitero byirukana M23 n’abafatanyabikorwa bayo”.
Rukira avuga ko kuva M23 yagera muri Gurupoma za Jomba, Bweza, Rugari na Kisigari yangije byinshi birimo n’imitungo y’abaturage.
Mu magambo macye, Guverineri wa Kivu ya Ruguru yabwiye aba baturage asa nk’uwirengaziza ibyo yabazwaga, ahubwo abasaba kwirinda kongera gusubira mu myigaragambyo nk’uko byari byapanzwe kuri uyu wa Mbere mu mu mijyi itandukanye y’iyi Ntara.
Amezi amaze kurenga abiri M23 igenzura Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Igihugu cya Uganda. Ni umupaka ukoreshwa cyane mu bucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu hagati ya Uganda na DR Congo.
