Umuhanda Rangira-Rwanguba muri Gurupoma ya Jomba, Teritwari ya Rutshuru, ntukiri nyabagendwa kubera ibisasu biremereye biri kuraswa n’umutwe wa M23 ku ngabo za Leta ya Congo FARDC, FDLR na Mai Mai ziheruka kuyigabaho ibitero mu minsi itatu ishize.
Amakuru aturuka muri Teritwari ya Rutshuru ndetse yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye muri DR Congo ni uko yaba abagenzi bagenda n’amaguru, imodoka zitwaye abagenzi n’imizigo ndetse n’amapikipiki ubu bidashobora guca muri uwo muhanda kubera ko M23 yakajije ibitero muri Rutshuru.
Ibi bisasu ngo biri kuraswa na M23 biturutse ku birindiro byayo biherereye ku musozi wa Shwema na Mukarange mu gihe ingabo za Leta zifite ibirindiro mu gace ka Bukengeri kegereye umuhanda wa Rangira nazo ziri gusubiza zirasa ibindi bisasu byatumye uyu muhanda kugeza ubu utakiri nyabagendwa.
Aya makuru akomeza avuga ko impande zombie, FARDC na M23 ziri kurasanira mu ntera ndende buri ruhande ruri mu birindiro byarwo
Imirwano hagati ya M23 yongeye kubura mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022 ubwo ingabo za Leta, FARDC zateraga ibirindiro bya M23 biherereye mu gace ka Bweza, Gurupoma ya Tanda ariko abarwanyi ba M23 bakazisubiza inyuma.
Imirwano hagati ya FARDC na M23 irakomeje mu duce dutandukanye tugize Teritwari ya Rutshuru ndetse ikaba imaze gutuma abarenga 1000 batuye mu gace ka Rangira na Rwankuba muri Gurupoma ya Jomba Teritwari ya Ruthuru bata ingo zabo bahunga berekeza mu gace ka Matebe abandi berekeza ahitwa i Kiwanja.