Umugabo w’imyaka 34 washakishwaga nyuma yo kwica ababyeyi be(se na nyina) ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022 abaziza imitungo, yatawe muri yombi.
Bivugwa ko uyu Eliezer ukekwaho kwica ababyeyi be yari asigaye abarizwa mu Idini y’Abahanya ba Yehova, ngo akaba yarakoze ubu bwicanyi ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama, mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba.
Mushiki wa Eliezer ukekwaho kwica ababyeyi be witwa Nyirahaguma Dative, yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.
Aba babyeyi bishwe ni Ndindayino Samuel w’imyaka 74 n’umugore we Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko.
Bivugwa ko ngo uyu Eliezer akimara kwica ababyeyi be, yanirukankanye umwuzukuru wabo na we ashaka kumuhitana ariko agahungira mu baturanyi, ngo ari nabwo uyu na we yahise ahunga.
Gitifu w’Umurenge wa Kagano, Kimana Kanyogote Juvenal, yabwiye Umuseke ko Eliezer yaje gufatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hamwe n’abaturage twakomeje gushakisha amakuru, abakuru batanga amakuru uwo muntu yafashwe, ari kubazwa n’inzego z’umutekano. Yafatiwe mu Murenge wa Kirimbi naho ni muri Nyamasheke”.
Uyu Muyobozi yasabye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya babibwira ubuyobozi bukabafasha kuyakemura amazi atararenga inkombe.
Nyirahaguma Dative, mushiki wa Eliezer, avuga ko ari umwana wa 8 mu bana 9 umuryango wabo wabyaye. Avuga ko ubusanzwe yize akagera mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko ishuri ararireka ajya kuba inzererezi i Kamembe.
Yavuze ko ubwo umuhererezi iwabo yari agiye gushyingirwa, uyu musore yashyize ku nkeke ababyeyi be, abasaba ko na we bamukorera ubukwe kuko afite umukunzi.
Ababyeyi bahise bamuha umunani, ariko undi ashaka kuwugurisha baramwangira, kuko nta handi hantu yagiraga.
Intandaro y’amakimbirane n’ababyeyi be ni aho yavuye, nyuma ngo aza kubana na wa mukunzi we ndetse bajya i Kigali ariko na we barananiranwa. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe muri Kigali bwaje kubatandukanye, umugore ajyana umwana umwe bari bafitanye ariko ngo yahavuye anatwite undi, nyuma ariko ngo bongera gusubirana.
Eliezer ngo yahoraga ahamagara ababyeyi be ababwira ko kuva baramwangiye kugurisha umunani we azaza akabica nta n’umwe asize.
Mushiki we ati: “Mu gihe yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni abwira Papa na Mama n’abandi bo mu muryango ko bamwitegura ko agiye kuzaza agarika ingogo, ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 ubwo nari mvuye gusenga, Mama yambwiye ko ari kunsezeraho kuko amuhamagara buri munsi amubwira ko agiye kuza kubica niba bakomeje kumwangira kugurisha umunani we.”
Uyu mugore ngo yabwiye umubyeyi we ko uyu muhungu arimo kubetera ubwoba atabikora. Ati: “Ariko umukecuru akambwira ko arara yumva ubwoba ari bwose, none dore birabaye”.
Eliezer kandi ngo yigeze gutega se igico ngo amuhitane aza guteshwa n’abaturage ariko icyo gihe aza kubyigamba amubwira ko ubutaha atazamuhusha kuko ngo igitero cya mbere kuri we yagikoze nabi.
