Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima Umutekano

Rubavu: Polisi yafashe magendu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburenerazuba yafashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza mu Gihugu, ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibicuruzwa byafashwe byiganjemo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo/mukesha yari avanywe mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Bafatiwe mu bikorwa byakozwe ku wa Mbere tariki 18 no ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, bifatanwa uwitwa Uwamahoro Asia, ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Gisenyi wari ufite amoko atandukanye y’amavuta yangiza uruhu, inkweto n’imyenda ya caguwa, itabi n’inzoga zo mu bwoko bwa Simba waragi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 8,6.”
Yakomeje agira ati: “Uwamahoro yari yahaye akazi abantu 9 ngo bamutwaze ibyo bicuruzwa yari yinjije mu buryo bwa magendu, bakibona inzego z’umutekano, bahise babitura hasi bariruka, we asigara aho wenyine, niko guhita atabwa muri yombi”.

Amavuta yangiza uruhu yafashwe harimo ayitwa; Cocopulp, Carolight na Elegance, akaba ari amwe mu moko y’amavuta agera ku 1342 atemewe gucururizwa mu Rwanda bitewe n’ibinyabutabire bya Hydroquinone na Mercure biyagize.

Mukamazimpaka Marie Aimée w’imyaka 28, we yafashwe ku wa 18 Nyakanga, afatirwa mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Rukoko Umurenge wa Gisenyi agerageza kwinjiza mu Gihugu mu buryo bwa magendu, insinga z’amashanyarazi, imyenda n’inkweto bya magendu n’amasashe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana atanu na mirongo itanu (550,000 Frw).

SP Karekezi yavuze aba bombi kugira ngo bafatanwe ibi bicuruzwa bya magendu n’ibitemewe kwinjizwa mu Rwanda, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aboneraho gushimira uburyo bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku banyabyaha.

Itegeko ry’umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika ($5000).

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019  rigena uburyo bw’isoresha, mu ngingo ya 87 iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira; gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Src.: RNP

Bimwe mu bicuruzwa byafashwe byinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Related posts

Musanze: Imodoka yavaga i Rubavu ijyanye inzoga i Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro.

N. FLAVIEN

Abderrahim Taleb utoza APR FC yiseguye ku bafana bayo

KALISA

Menya byinshi ku ndwara ya kanseri ikomeje guhitana benshi n’uburyo wayirinda.

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777