Abarwanyi b’Umutwe wa M23 batangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga, ko bigaruriye Rutshuru yose mu gihe Igisirikare cya Congo, FARDC kibinyomoza, kikavuga ko ari cyo kikigenzura Rutshuru.
Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yemeje ayo makuru agira ati: “Ku bakunzi bacu n’abandi mwese muturi inyuma, twishimiye kubamenyesha ko ubu Rutshuru yose iri mu biganza byacu, Imana ishimwe cyane”.
Hari amakuru avuga ko ngo n’ubwo Maj Willy Ngoma yavuze atyo, ngo n’ubundi ingabo za Congo, FARDC zari zisanzwe zahunze umujyi wa Rutshuru nyuma yo kubona zawugotewemo cyane ko uburyo umutwe wa M23 wari wafunze amayira yose yinjira muri uyu mujyi, byagaragaraga ko nta buryo na bumwe FARDC yari isigaranye bwo kuba yakwirwanaho cyangwa se yabonamo ibyangombwa nkenerwa, bityo ikaba yarahise izinga utwangushye yerekeza ahitwa Rwindi cyane ko gusubira mu mujyi wa Goma nabyo bitari kubashobokera.
Ababyiboneye n’amaso yabo babwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko imirwano yo gufata Rutshuru yahereye saa tanu, aho abarwanyi ba M23 biriwe barasana n’inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo ya Jericho zari zahawe inshingano zo kurinda uyu mujyi ndetse no ku buyobozi bwa Teritwari. Biravugwa ko ubwo bari bamaze gukubitwa inshuro, aba barwanyi ba FDLR barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Congo berekeje muri Pariki ya Virunga aho basanzwe bafite ibirindiro.
Ifatwa rya Rutshuru ni intsinzi ikomeye ku mutwe wa M23 nyuma y’umujyi wa Bunagana kuko bikomeje kuyongerera ubushobozi bwo kugira ahantu hanini, kubona ubushobozi bw’amafaranga binaganisha ku kubona umubare munini w’abarwanyi, ibi bikaba biwuha imbaraga zo kuba yafata n’ibindi bice kuko nk’ubu hari amakuru ataremezwa neza avuga ko n’ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo cyaba kiri hafi gufatwa kuko ngo cyagoswe na M23.
Mu gihe M23 itangaza ibi ariko, Umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Zokola II, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, ku murongo wa telefoni yanyomoje aya makuru y’ifatwa rya Rutshuru. Yagize Ati: “FARDC nitwe tugenzura umujyi wa Rutshuru n’inkengero zayo ijana kw’ijana. Umwanzi wacu yarabigerageje biramunanira”.
Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko kandi yavuze ko ingabo za Leta, FARDC ziri mu mirwano mu bice bya Kabaya muri 5km ujya ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo, naho indi mirwano ikaba iri kubera mu misozi ya Ntamugenga, ibintu bitaremezwa cyangwa se ngo binyomozwe n’urundi ruhande rudafite aho rubogamiye.



