Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Karidinari Kambanda yahawe Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte i Roma ngo ayiyobore.

Antoine Cardinal Kambanda usanzwe ari Arikiyepiskopi wa Kigali, yahawe ku mugaragaro ubuyobozi bwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte y’i Roma, yashinzwe ubwo yatorerwaga kuba Karidinali.

Ubusanzwe muri Kiliziya Gatolika ya Roma, ugizwe Karidinali ahabwa ubutumwa bwo kuyobora imwe muri Kiliziya za diyosezi ya Roma, Papa abereye umwepiskopi. Ntabwo bimubuza gukomeza ubutumwa aba asanganywe mu gihugu cye cyangwa ahandi.

Ni muri urwo rwego Cardinal Kambanda yagizwe umuyobozi (titulaire) wa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte, ashyikirizwa inshingano mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, muri iyi kiliziya imenyerewe nka bazilika nto ya San Sisto Vecchio.

Ni mu gitambo cya misa cyayobowe na Karidinali Kambanda ubwe. Cyitabiriwe n’Abanyarwanda bari bagiye kwifatanya na we.

Nyuma y’Indirimbo Itangira yaririmbwe mu Kinyarwanda hamwe n’indamutso itangira Igitambo cya Misa, hasomwe ibaruwa ya Papa Francis igira Cardinal Kambanda, uwaragijwe iyi Bazilika nto yitiriwe mutagatifu Sixte y’i Roma.

Ni Misa yakoreshejwemo Ikinyarwanda cyane, kuko uretse indirimbo itangira yari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, isomo rya mbere na ryo ryasomwe mu Kinyarwanda nk’uko Kinyamateka yabyanditse.

Hakurikiyeho Ivanjili n’Inyigisho yatanzwe na Cardinal Kambanda mu rurimi rw’Igitaliyani.

“Mu nyigisho ye yagarutse ku bumwe, ubufatanye n’ubutumwa bikwiye kuranga abakristu nk’uko Kiliziya idahwema kubyibutsa muri iki gihe”, nk’uko byatangajwe.

Muri iki gitambo cya Misa hari abandi bifatanyije na Cardinal Kambanda barimo Cardinal Juseppe Bertello, Musenyeri Anselmo Guido wahoze ari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Rugambwa Protais ukomoka muri Tanzania akaba n’Umunyamabanga muri Propaganda fide, ishami rishinzwe iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.

Hari kandi Musenyeri Salvatore Niciteretse, Umwepiskopi wa Bururi mu Burundi; n’abapadiri biganjemo abanyarwanda bakorera ubutumwa i Roma, hamwe n’abalayiki bahatuye barimo n’urubyiruko ruhiga.

Karidinari Kambanda yashimiye abifatanyije na we, aho yanditse kuri Twitter ati: “Ndashimira abavandimwe twifatanyije mu kwakira ubutumwa bwa Bazilika ya San Sisto, nashinzwe na Papa Fransisiko i Roma aho Mutagatifu Dominiko yatangiriye Umuryango w’Abadominikani”.

Kugirwa Umuyobozi w’imwe muri Kiliziya ziri i Roma, ni igikorwa kigamije kugaragaza ubumwe bwihariye Karidinali afitanye na Papa, nk’Umwepiskopi wa Roma. Bigaragaza ku buryo bufatika ko ari umwungiriza wa hafi wa Papa nkuko tibikesha Igihe.

Uyu mwanya Cardinal Kambanda yahawe wahoranye Cardinal Marian Franciszek Jaworski ukomoka muri Ukraine, witabye Imana ku wa 5 Nzeri 2020. Yahoze ari umuntu wa hafi wa Papa Yohani Pawulo II.

Bazilika yaragijwe Karidinari Kambanda.
Bamwe mu banyarwanda baritabiriye.
Cardinal Kambanda mu nyigisho yakoresheje ikinyarwanda n’igitariyani.

Related posts

Ibisasu biremereye bya FARDC byateye benshi kwikanga imirwano muri Nyiragongo.

N. FLAVIEN

Ingabo za Leta ya Congo zatangije urugamba karundura rwo kwisubiza ibice byafashwe na M23.

N. FLAVIEN

Inkomoko y’umunsi mukuru wa ‘Saint Valentin’ ufatwa nk’uw’abakundana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777