Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

FARDC ivugako ifashijwe na MONUSCO yasubije inyuma M23 yashakaga gufata Bunagana.

Igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC gitangaza ko Bunagana iherereye muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru, ikigenzurwa n’Ingabo za Leta nyuma yo gusubiza inyuma umwanzi (M23) n’abaterankunga be bashakaga kwigarurira aka gace.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Operation Sokola 2, Lt Col Njike Kaiko, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, wavuzeko M23 (hamwe n’abaterankunga bayo b’igihe cyose) bagerageje gutera ibirindiro byayo mu gitondo cya kare, Ingabo za Leta zikarwana nabo bikomeye ngo kugeza ubwo byabaye ngombwa ko bitabaza na MONUSCO ikarasa ikoresheje kajugujugu zayo, umwanzi agasubira muri Runyoni na Chanzu.

Yagize ati: “FARDC iri kurwana bikomeye n’abaterabwoba ba M23 bari hamwe n’u Rwanda. Bagerageje gutera ibirindiro byacu by’umwihariko ahitwa Bigega 1 na Bigega 2. Bari benshi kandi bafite ibikoresho biremereye bahabwa n’u Rwanda ariko ku bufatanye na MONUSCO twitwaye neza tubasha gutsinda umwanzi ku buryo aya masaha ibintu bimeze neza, ndetse n’umuhanda Rutshuru Bunagana bari bafunze kugirango tutabona umusada, ubu twamaze kuwufungura”.

Radio Okapi y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, yatangaje ko MONUSCO yahise ipanga uburinzi muri aka gace kugirango ikomeze kurinda abaturage bari guhunga ndetse inarinde ko Bunagana ishobora kugwa mu maboko y’Umutwe wa M23 ufatwa na Leta ya Congo nk’umutwe w’iterabwoba.

Isubiramo amagambo y’umuvugizi wa Sokola 2, Radio Okapi yavuze ko uyu mutwe wa M23 utubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, kuko ngo wateye ibisasu byinshi biremereye mu giturage cya Bunagana utitaye ko harimo abaturage b’inzirakarengane bagakwiye gukingirwa.

M23 yari yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 Ingabo za Leta, FARDC na RUD Urunana bazindutse barasa kuri M23 bakoresheje imbunda nini n’ibimodoka bigendera ku minyururu, M23 ngo iza kubigaranzura ifunga umuhanda Bunagana Tchengerero, maze ngo imirwano ikomeza ubwo, kugeza ubwo M23 yari imaze gufata Tchengerero, ku Bigega, mu Kibaya, Kinyamahura n’ahitwa Premidis, ku buryo ngo byari bigoye ko Ingabo za Leta, FARDC zarwana zigatsimbura M23 muri Bunagana, keretse zibonye ubufasha budasanzwe cyangwa se zigahungira muri Uganda.

Amakuru yizewe avuga ko ubwo bari bamaze kugotwa na M23, abasirikare ba FARDC bari muri Bunagana bahungiye muri Uganda, abandi bakiyambura imyenda ya gisirikare bakivanga n’abaturage, kugeza ubwo babonye ubufasha bwa MONUSCO bongera kwiyungunganya.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, M23 nta kintu yari yagatangaje ku byavuzwe n’umuvugizi wa Operation Sokola 2, Lt Col Njike Kaiko ko M23 yaba yasubijwe inyuma ikamburwa uduce dutandukanye twa Bunagana yari yamaze kwigarurira, ndetse ikaba yari yatangaje ko mu rwego rwo kwirindira umutekano, itongera kuva aho yafashe.

Abarwanyi ba M23 bashakaga kwigarurira Bunagana.
Abarwanyi ba M23 ku musozi hejuru y’Umujyi wa Bunagana n’ibikoresho by’urugamba.
Lt Col Njike Kaiko uvugira Operation Sokola 2

Related posts

Wisdom Schools nyambere mu kurera abana baminuriza mu mashuri akomeye ku ruhando mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

FC Barcelona yasubije Marc-Andre Ter Stegen igitambaro cy’ubu Captain yari yamwambuye.

KALISA

Sudan: RSF irashinjwa kwica abagera kuri 50.

N. FLAVIEN

1 comment

UWASE Vital June 12, 2022 at 8:41 PM

Intambara ndumva ikongo itoroshye pe , cyakora imana irengere civilians zirikubigendero

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777