Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Perezida Paul Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ruzarangwa n’ibikorwa birimo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’Ibihugu byombi.

Uru ruzinduko Umukuru w’Igihugu yarutangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata, rukazarangira ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Perezida Hichilema yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati: “Urakaza neza, Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia. Murakaza neza”.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we, Hichilema aho baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zireba Akarere muri rusange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko abakuru b’Ibihugu byombi bakurikirana isinywa ry’amasezerano arindwi hagati y’impande zombi.

Yagize ati: “Bizateza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibihugu byombi byakomeje kwagura ubufatanye binyuze mu gusurana kw’abakuru b’ayobozi bakuru”.

Yakomeje agira ati: “Hanashyizweho komisiyo ihoraho ifite intego yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imikoranire n’ubuhahirane mu nzego zitandukanye zirimo diplomasi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, ubuhinzi, imikino, siyansi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubushakashatsi, iterambere ndetse n’uburinganire n’ibindi”.

Muri ayo masezerano ateganyijwe gusinywa harimo ayo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kirasinyana n’icyo muri Zambia, ZRA, ay’Urwego rw’Iterambere muri Zambia, ZDA ndetse na RDB, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.

Perezida Kagame azasura ahantu nyaburanga hari amazi ashoka ku rutare hazwi nka Victoria Falls, hifashishwa mu bukerarugendo bw’iki gihugu.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema n’umugore we, Madamu Mutinta Hakainde bazakira ku meza Perezida Kagame, mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we na Madamu Mutinta Hakainde, bazasura Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya, imwe mu zikomeye muri Afurika dore ko yanashyizwe mu Murange w’Isi wa UNESCO.

Mu bindi Umukuru w’Igihugu azasura muri Zambia harimo Ikiraro cya Kazungula Bridge, kinyura hejuru y’Uruzi rwa Zambezi ruri hagati ya Botswana, Namibia na Zimbabwe ndetse biteganyijwe ko azasura Umupaka wa Kazungula One Stop Border Post, uhuriweho na Botswana.

Minisitiri Kakubo yavuze ko uretse kuba ibihugu byombi bifitanye amasezerano ariko ubusanzwe bihurira mu miryango irimo Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe, Commonwealth, COMESA ndetse na ICGLR.

Yashimangiye ko Perezid Hichilema yifuza ko ibihugu byombi byabyaza umusaruro ayo mahirwe yo mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari n’andi atangwa n’ukwihuza kw’isoko rya Afurika.

Ati: “Rero, uruzinduko ruzatanga amahirwe yo gusangizanya ibyiza dufite mu nzego zitandukanye. Iki ni igice cy’ingenzi guverinoma irimo gukoresha mu gufatanya n’ibindi bihugu mu gufungura amahirwe mashya ku gihugu cyacu n’abaturage bacu”.

Yakomeje agira ati: “Mu bukerarugendo, u Rwanda rwamaze kuba ahantu ho gukorera ubucuruzi binyuze mu isoko ry’ubukerarugendo kandi natwe nka Zambia twafunguye amarembo muri urwo rwego”.

Minisitiri Kakubo yavuze kandi ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwitezweho kwagura ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’Ibihugu byombi kandi ari ibintu abaturage bazungukiramo.

Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Zambia
Perezida Kagame yakirwa mu cyubahiro cya gisirikare.
Ababyinnyi gakondo nibo bakiriye abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege

Igihe

Related posts

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Mulindwa Prosper wari umuyobozi muri MINALOC yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu.

N. FLAVIEN

M23 yavuze ko idateze kuva mu birindiro kubera ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777