Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Uburezi

Gakenke: Hatashywe ibikorwaremezo birimo ibiro by’Akarere byatwaye asaga Miliyari [AMAFOTO]

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gakenke mu gutaha bimwe mu bikorwaremezo birimo n’inyubako y’Ibiro by’Akarere yuzuye itwaye asaga Miliyari.

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Karere ka Gakenke, Minisitiri Gatabazi, yatashye ibikorwa by’iterambere ry’abaturage birimo Ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere kireshya na metero 97, gihuza Utugari twa Taba na Rukura mu Murenge wa Gashenyi, cyuzuye gitwaye Miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda, anasura ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda Gakenke-Gashenyi ureshya na Km 19, anasura ishuri rya Mbuga riherereye mu Murenge wa Nemba aho yarebye uko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yifashe.

Abaturage bishimiye cyane ibi bikorwa, bavugako bizabafasha mu iterambere rirambye. Bavuze ko nk’iki kiraro kizoroshya ubuhahirane bw’abaturage ubusanzwe babangamirwaga no kwambuka umugezi wa Base bajya mu mirimo itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, nawe yishimiye ibi bikorwaremezo, avugako nta bikorwaremezo bigezweho iterambere ritashoboka, ashimira inzego zitandukanye zikomeje gukora ibishoboka ngo umuturage agerweho na serivisi mu buryo bworoshye.

Ku Biro bishya by’Akarere byatashywe, hari monument iri ku marembo, yanditseho amagambo agira ati: “Abesamihigo ba Gakenke, Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu. Dutewe ishema no kuba abanyarwanda”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaganiriye n’abakozi b’Akarere n’ibyiciro bitandukanye, abasaba kurwanya isuri, gukemura ibibazo by’abaturage, gukurikirana no kugenzura gahunda za Leta, kunoza imikorere, kuzuza inshingano no guteza imbere imibereho y’abaturage kuko ari bo shingiro ry’iterambere.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba Akarere kagizwe n’imisozi miremire, ari nabyo bituma bimwe mu bikorwaremezo nk’ibiraro bigorana. Ni Akarere gafite Imirenge 19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ataha ku mugaragaro ibiro bishya by’Akarere
Ibiro bishya by’Akarere ka Gakenke byatwaye asaga Miliyari
Minisitiri Gatabazi anyura ku kiraro cyo mu kirere
Minisitiri Gatabazi yafunguye ku mugaragaro iki kiraro cyo mu kirere
Basuye Ishuri rya Mbuga riri mu Murenge wa Nemba
Ku marembo y’Ibiro by’Akarere hari aya magambo
Abayobozi bishimiye ibikorwa biri gukorwa muri Gakenke

Photos: Gakenke District

Related posts

Kwibuka31: Amwe mu mateka yaranze tariki ya 10 Mata 1994.

N. FLAVIEN

Makerere University yo muri Uganda yaba igiye gukorera mu Rwanda ?

N. FLAVIEN

“Twavuye ku kuvuza amadebe, ducurangira kuri batiri na radiyo”: Amashimwe ya Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777