Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Twishingane yo kuri ADEPR Kabaya ikomeje imyiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere [AMAFOTO]

Chorale Twishingane yo ku Itorero rya ADEPR Kabaya, Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza mu Mujyi wa Musanze, ikomeje imyiteguro yo kuzamurikira abakunzi bayo umuzingo wa mbere w’amajwi n’amashusho, igikorwa kizaba tariki 27 Werurwe 2022.

Mu kwitegura igikorwa nyamukuru, Chorale Twishingane yateguye ibitaramo, aho ku bufatanye n’andi makorali akunzwe muri Musanze, bakomeje guhembura imitima ya benshi.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, hari hatahiwe Chorale Intumwa yo kuri ADEPR Muhoza. Ku kibuga kiri hanze y’urusengero ruto rwa ADEPR Kabaya, ikirere cyarimo imvura nyinshi, gusa kubera imbaraga z’Imana ntiyagwa maze Intumwa bati: “Twari tumaze iminsi tudatambira Imana, reka dutambe nk’uko n’Umwami Dawidi yabigenje maze abazimu bashye”.

Umuyobozi wa Chorale Intumwa ni bwana Umuhoza Jean Claude akaba ari nawe wari umuyobozi w’igitaramo. Mu mvugo ye isa nk’itebya, yasabye abaririmbyi n’abandi bari bitabiriye kudatinya imvura kuko ngo umusirikare nyawe agaragarira aho rukomeye.

Mu myambaro y’umweru, umuziki uhuye uzira gusobanya, Intumwa bongeye gukumbuza Ijuru abari aho, maze mu ntero n’inyikirizo bati: “Nubwo twambaye ibyera ariko nta wera nka we Mana kuko uri Imana ishobora byose”.

Alexis Havugimana Wilondja uyobora Chorale Twishingane, yatangarije Amizero.rw ko ibi bitaramo babiteguye mu rwego rwo kongera gufasha abantu kugaruka kuri Yesu, banabateguza igiterane gikomeye cyo kumurika umuzingo w’amajwi n’amashusho kizaba ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2022.

Ati: “Kubera Covid-19, guterana gutya ntibyashobokaga. Gusa turashima Imana ndetse n’Ubuyobozi bwacu yakoresheje tukaba tugeze aheza ku buryo twongera guterana. Turateguza abantu ko tuzabaha ibyishimo bagasubizwa imbaraga mu bugingo ndetse bagacyura n’indirimbo zacu nziza bakunda, zikazaba ari amajwi n’amashusho”.

Mu muhango wo kumurika umuzingo wabo w’amajwi n’amashusho, Chorale Twishingane yatumiye Chorale Ebenezer yo mu Mujyi wa Kigali, kuva kuwa gatandatu tariki 26 kugera ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, hakiyongeraho n’abavugabuyumwa barimo Pasiteri Munezero na Ev. Nshizirungu.

Bizaba ari umunezero gusa.
Chorale Intumwa yo kuri ADEPR Muhoza
Umuyobozi wa Chorale Intumwa niwe wayobowe igitaramo
Chorale Twishingane mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere
Umuyobozi wa Chorale Twishingane
Umushumba wa ADEPR Paruwasi Bukane, Pastor Kazungu Charles nawe yari yitabiriye iki gitaramo cyarimo Chorale Intumwa yaririmbyemo akayibera n’Umuyobozi. Aha yari yicaranye na bwana Richard wari uhagarariye umuyobozi w’Itorero rya Kabaya ndetse na Alexis.
Chorale Intumwa ntiyakanzwe n’imvura.
Aba bacuranzi bafashije abantu guhembuka.

Related posts

ADEPR Cyamabuye: Abaririmbyi ba Chorale Twubakumurimo bemezako yababereye umubyeyi.

N. FLAVIEN

Rubavu: Hashyizwe imbaraga mu gushaka uko ubushabitsi n’ubuharike bitakomeza kuba umuzi w’igwingira mu bana.

N. FLAVIEN

DRC: Abagaba b’ingabo za SADC bahuriye i Goma.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777