Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Umugani w’ubushwiriri bwashiriye ku icumu bitewe no kubura ubwenge.

Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama yo kujya guhakirwa inka, niko gufata inzira bwerekeza iy’ubuhake.

Bitewe n’ubwenge bucye, ubu bushwiriri bukimara kugabana inka ya mbere, bwigiriye inama yo kwitahira. Busohoye bujya inama buti turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi.

Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati ndajya gusenya inkwi, akandi kati ndajya gukura amashyiga, akandi kati ndajya kurahura, akandi kati ndajya kuvoma. Tubiri dusigaye, agakuru n’agato, dusigara aho.

Kamwe kati ndabaga, akandi kati ndagufasha. Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka.

Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa. Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa. Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa.
Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.

Aka gatanu n’aka gatandatu (twa tundi twari twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti ahari babonye ibyo birira ntibaza. Kamwe kati ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n’abandi. Akandi kati ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n’abandi.

Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi! Henga nze ngukubitiremo.
Karasimbuka, no mu mazi ngo dumburi kagenda gatyo, karapfa.

Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati igituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha ni iki? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane. Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa.
Udushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n’ako kubara inkuru, za nyama ziribwa n’ibisiga. Ubushwiriri bushira butyo bwose.

Related posts

Rayon Sports y’Abagore yatangiye itsinda mu mikino yo gushaka itike CAF Champions League

KALISA

Euro 2020: Ubutaliyani bwahaye isomo rya ruhago Turukiya mu mukino ufungura irushanwa.

N. FLAVIEN

Icyogajuru cy’u Buhinde cyaguye ku kwezi mu gihe icy’u Burusiya cyashwanyutse kitahageze.

N. FLAVIEN

1 comment

Mutungirehe March 12, 2022 at 9:01 PM

Ubushwiriri disi ndaeibutse cyane .ubwenge buke burica

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777